Seminari Nto yitiriwe mutagatifu Lewo y’i Kabgayi, imfura mu maseminari mu Rwanda, iri mu myiteguro ikomeye yo kwizihiza yubile y’imyaka 100 kuwa Gatandatu taliki 5 Ukwakira 2013, dore ko yashinzwe kuwa 4 Ukwakira 1913.
Iyi seminari, yanabaye ishuri rya mbere ryisumbuye, yagize uruhare rukomeye mu burezi kubyara abapadiri ba mbere bakoreye Kiliziya Gatorika, tutiyibagije n’abanyapolitiki, ifite amateka akomeye mu iyogezabutumwa ryo mu Rwanda no mu bihugu by’akarere nk’uko iyi seminari ibigaragaza mu mateka yayo.
Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lewo i Kabgayi yabanje kuyoborwa na Musenyeri Yohani Yozefu Hirth, wari igisonga cya Papa mu buyobozi bwa Vikariyati ya Vigitoriya-Nyanza u Rwanda rwabarirwagamo. Iyi Vikariyati igabanyijwe yaje kuba Vigitoriya-Nyanza y’Amajyepfo u Rwanda ariho rubarizwa, iza nayo kugabanywamo Vikariyati ya Kivu yicara i Kabgayi kuva 1912 ibarirwamo u Rwanda, u Burundi n’agace ka Tanzaniya kegereye u Rwanda rwari rubaye Vikariyati yihariye nk’igihugu.
Hamaze gutangira Misiyoni (Paruwasi) ebyiri za mbere mu Rwanda mu 1900, Zaza na Save kandi zimaze kubatiza abakristu ba mbere mu 1903, Musenyeri Hirth yahise atumiza abasore bane barimo Balthazar Gafuku na Donati Reberaho, baje kuba abasaserdoti ba mbere b’Abanyarwanda, bajya gutangira Seminari nto i Kigoromola muri Tanzaniya.
Ishingwa rya Kabgayi
Ubwo Kiliziya mu Rwanda yari itangiye amateka ya Seminari, kuva kuva kuwa 4 Ukwakira 1913, yabanje kumara umwaka i Kansi ya Nyaruhengeri muri Butare, nyuma nibwo yatagiye gukorera i Kabgayi.
Seminari yitiriwe Mutagatifu Lewo imaze kugera i Kabgayi, hajemo abaseminari 18 bavuye i Hangiro muri Tanzaniya n’abafaratiri 4, hagamijwe guha Kiliziya y’u Rwanda Abasaserdoti kavukire. Aho kandi muri iyi myaka y’itangira rya Seminari mu Rwanda, mu binjiye mu Ukwakira 1914 niho havuye uwaje kuba Umwepiskopi wa mbere muri Afurika yo hagati ariwe Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, akaba nimero ya 81 mu gitabo cy’abinjiye bose muri iyi Seminari ya Kabgayi.
Mu mwaka wa 1934, ubwo biteguraga guhimbaza yubile y’imyaka 25 yari igiye kumara ishinzwe nibwo haguwe inyubako za Seminari kugira ngo ibashe kwakira umubare munini w’abayigana. Ubwo kandi Seminari yitiriwe Mutagatifu Lewo yiteguraga gukora yubile y’imyaka 50 yari imaze ishinzwe , yari imaze gutanga abapadiri kavukire 146 n’abayobozi benshi batandukanye mu nzego z’igihugu ku batarakomeje inzira ya gisaseridoti.
Uko yayobowe
Kuva mu ntangiriro z’iyi Seminari kugeza mu 1959 yayoborwaga n’abapadiri bo mu muryango w’Abamisiyoneri b’Afurika (Pères Blancs). Umunyarwanda wa mbere wayiyoboye ni Padiri Matiyasi Kamali, gusa aha yafatwaga nk’iya Vikariyati y’u Rwanda nubwo ubu Seminari nto ya Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi yihariwe na Diyosezi ya Kabgayi, kuko igihe hashyizweho amadiyosezi kuwa 10 Ugushyingo 1959, agasimbura za Vikariyati, Seminari yitiriwe Mutagatifu Lewo yaje kuba gusa iya Arikidiyosezi ya Kabgayi.
Izindi Diyosezi zagiye zijyaho zashyiragaho n’amaseminari yazo mu gukomeza gutegura abasaserdoti ba buri Diyosezi no mu iterambere ry’Igihugu, dore ko iyogezabutumwa mu Rwanda riha umwanya ukomeye iterambere rusange, harimo n’uburere bwa gikristu kuko zaba Seminari nto n’Inkuru ziyumva iteka nk’umusingi w’iterambere rishingiye ku bukristu, igaharanira iteka kuba ku isonga y’uburere bufite ireme idatakaje na rimwe inshingano zayo zo kurera abapadiri babereye Kiliziya n’Igihugu.
Uko ubu seminari ibayeho
Umuyobozi wa Seminari nto y’i Kabgayi, Padiri Gatete Theotime, yatangarije IGIHE ko ubu Seminari ya Mutagatifu Lewo igendera kuri gahunda ya Leta yo guteza imbere ubumenyi na siyansi.
Muri iyi seminari harimo amashami y’imibare n’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima, kandi igaharanira ko ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa byamenywa neza bigafasha abahiga kwisanzura mu myigire yabo.
Padiri Gatete avuga ko n’ururimi rw’Ikilatini rwitabwaho, kuko ngo gifasha kwiga neza izindi ndimi. Ibyo kandi bikorwa hazirikanwa ko uwiga muri iyi Seminari yaba umukiristu nyawe wavamo ejo hazaza umusaserdoti Kiliziya Gatorika ikeneye.
Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Lewo y’i Kabgayi igiye kwizihiza yubile y’imyaka 100, imaze kunyurwamo n’abanyeshuri bagera 5,154 muri bo 338 bihaye Imana.



















TANGA IGITEKEREZO