Idini ya Islam ishingiye ku nkingi eshanu z’ingenzi. Umuyisilamu nyawe agasabwa kuzubahiriza adateshutseho n’ibango.
Umumenyi mu idini ya Islam Sheikh Sindayigaya Mousa aratugezaho inkingi n’amahame atanu Islam yubatseho. Ntawe ushobora kuba Umuyisilamu keretse azemeye akanazishyira mu bikorwa. Izo nkingi nizi zikurikira:
1. Ubuhamya bubiri
Ubuhamya bwa mbere ni “Uguhamya ubivanye ku mutima, ubivugisha ururimi rwawe, ko nta yindi Mana ibaho kandi ikwiye gusengwa mu kuri uretse Imana imwe rukumbi "Allah".
Ubuhamya bwa kabiri ni “Uguhamya ko Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ari umugaragu w’Imana n’Intumwa yayo.”
Ubu buhamya bwombi nirwo rufunguzo rwa Islamu ni nawo musingi ibisigaye byose byubakiyeho.
Ubuhamya bwa mbere bwereka umuntu Imana y’ukuri imwe rukumbi “Allah” akwiye gusenga nta kindi ayibangikanya na yo.
Ibyo bikamusaba ko ahakana ibindi byose abantu basenga bitari Imana imwe rukumbi, kuko gusenga no kwambaza ibindi bitari Allah ibyo ni ibangikanyamana kandi icyo ni cyo cyaha gihambaye kurusha ibindi.
Na ho ubuhamya bwa kabiri, bwereka abantu uwo bagomba gukurikira kugira ngo abayobore muri ya nzira yo kumenya Imana imwe rukumbi bagomba gusenga; bukanagaragaza kandi ko Mohammad na we yari umugaragu w’Imana, bisobanuye ko yari umuntu nta kuri ko gusengwa yari afite ahubwo yasengaga Imana imwe rukumbi.
2. Guhozaho amasengesho "Swala"
Iyi ni inkingi ihambaye nyuma y’ubuhamya bubiri, isobanuye guhozaho amasengesho nibura atanu buri munsi, akaba ari yo ahuza umugaragu n’Umuremyi we, yumva ko ahagaze imbere y’Imana ayibombaritseho anayisaba, bigatuma umugaragu agira ituze ry’umutima n’umubiri.
3. Gutanga amaturo "Dhaka"
Bisobanuye ituro ryoroheje rikurwa mu mitungo y’abishoboye rigahabwa abakene.
4. Igisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan "Swaumu"
Ramadhan ni ukwezi kwa Cyenda mu mezi agendera ku mboneko z’ukwezi. Muri uku kwezi Abayisilamu bose bahurira ku kwigomwa ibibanezeza nk’ibiryo, ibinyobwa no kubonana n’abo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze.
Iki gisibo gitoza Abayisilamu kwihangana kuko umuntu asonza ariko akigomwa kurya kandi atabibuze. Ikindi ni uko igisibo gituma abakire na bo bumva ukuntu inzara ibabaza, ibyo bikabashoboza kurushaho kumva akababaro n’agahinda k’abakene n’abashonje batabona amafunguro, maze bikabongerera ukubagirira impuhwe no kubafasha kuko na bo bumvise uko inzara ibabaza.
5. Umutambagiro mutagatifu "Hidja"
Ni ukugana ingoro ntagatifu yitwa “Alkaabat” iri i Makka muri Saudi Arabia, ukahakorera imigenzo yahagenewe ugamije kwiyegereza Imana.
Kujya gukora Hidja ni inkingi ya gatanu (5) y’ubuyisilamu, itegetswe rimwe mu buzima kuri buri Muyisilamu ufite ubushobozi.
Hidja ni igiterane mpuzamahanga gihuza Abayisilamu bose baturutse mu bice byose by’Isi, bose bagahuzwa n’imyemerere imwe, ururimi rumwe, bayobowe n’umuntu umwe kandi bose bakora imigenzo imwe yose ishimangira ubumwe bw’Imana.



















TANGA IGITEKEREZO