Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Werurwe 2018, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ari kumwe n’inzego zishinzwe umutekano bazindukiye mu gikorwa cy’ubugenzuzi bw’insengero, izitujuje ibisabwa zigafungwa.
Bimwe mu birebwa muri ubu bugenzuzi bumaze iminsi ni ibikorwaremezo byifashishwa mu gusenga, niba izo nsengero zitari ahatazigenewe, niba zidateza urusaku, ko isuku yitabwaho nk’ahantu hahurira abantu benshi, uruzitiro,n’ibindi.
I Muhanga hafunzwe insengero icyenda zirimo zirimo urw’itorero Goshen Holy Church rwari mu Ruvumera; urw’itorero Abangilikani mu Rwanda ruri hafi y’ibiro by’Akarere ka Muhanga n’urwa Eglise Methodiste Libre mu Rwanda zahawe ukwezi kumwe ngo huzuzwe ibisabwa nk’amakaro mu rusengero, bakanongera umubare w’ubwiherero ndetse n’amarangi mashya.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice, yabwiye IGIHE ko abasengera ahatuje ibisabwa harimo abafungiwe burundu, abandi bahabwa igihe ntarengwa cyo kuzuza ibibura.
Yagize ati “Twamaze guhagarika ibikorwa by’insengero eshatu burundu ndetse izindi icyenda twazisabye kuzuza ibisabwa mu gihe kitarenze ukwezi, twasanga nta cyakosowe tuzazihagarika nazo gukomeza imirimo yazo y’iyogezabutumwa.”
Akomeza avuga ko mu Murenge wa Nyamabuye urimo ufite igice kinini cy’umujyi habarura izirenga 40, igikorwa cyo kukigenzura kikaba kitararangira.
Muri Kigali ho hatangajwe ko insengero zafunzwe zirenga 700.
Ubwo yasozaga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’Igihugu, Perezida Paul Kagame, yatangajwe n’ukuntu mu Mujyi wa Kigali gusa hafungwa insengero 700, yibaza niba ari za robine zitanga amazi cyangwa inganda zifitiye abaturage umusaruro.
Yagize ati “Ikindi kintu cy’umusaruro kigejeje kuri 700 muri uriya mujyi ni iki, ni inganda, turazifite se ? Ariko amadini ni 700 mwarinze no gufunga, ubwo bivuze ngo ni akajagari.”
“Ariko ubundi ayo ma kiliziya 700 mwagiye gufunga akorerwamo iki? Atangirwamo amazi? Nicyo nabajije, ni za robine z’amazi ziri aho, ni iki? Ni amaduka, ni inganda zifite icyo zikora?”



















TANGA IGITEKEREZO