Mbere y’uko Martel atangira kwandika iki gitabo, yabanje gukusanya amakuru impande n’impande, aganira na ba Karidinali 41, ba Musenyeri 52, abapadiri barenga 200, abigira ubupadiri (abaseminari) n’abadipolomate.
Nyuma y’ubu bucukumbuzi, Martel yanzuye ko uburyo abihaye Imana babayeho bwatumye abenshi muri bo bisanga bagira amahitamo yo gukundana cyangwa kuryamana n’abo bahuje ibitsina.
Yagize ati “Nasanze Vatican ari umuryango w’abagabo baryamana bahuje ibitsina ku rwego rwo hejuru. Ni uburyo bwaremwe ahanini n’abakundana bahuje ibitsina bahishira ibyiyumviro byabo ku manywa ariko byagera nijoro bagafata taxi, bakajya mu kabari k’abaryamana bahuje ibitsina.”
Umwe mu baseminari b’i Vatican yabwiye uyu mwanditsi ko “Hagati ya 60 na 70% b’abaseminari baryamana bahuje ibitsina”, undi amusobanurira ko yagize ibyumviro byo kuba yaryamana n’uwo bahuje igitsina ubwo yageraga ubwo yinjiraga mu iseminari.
Uyu wa kabiri yagize ati “Abenshi mu bapadiri bamenye ko bakururwa n’abahungu ubwo bageraga muri iyi si irimo abagabo gusa, y’abigira kuba abapadiri.”
Musenyeri w’Umudage waganiriye na Martel yavuze ko mu rwego rwo guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina rimaze igihe rivugwa muri Kiliziya Gatolika, abihaye Imana bakwiye kwemererwa gushakana n’abarimo abo bahuje ibitsina.
Yagize ati “Nubwo muri Kiliziya nta muntu ugerageza kubyemera ku mugaragaro, buri wese arabizi ko tutazashobora guhagarika ihohotera rishingiye ku gitsina rikorwa n’abapadiri keretse nidukuraho ubugaragu, keretse kuryamana kw’abahuje ibitsina ribyemerwa muri Kiliziya.”
Ikindi Martel yamenye ni uko muri Kiliziya Gatolika habamo igikorwa cyo gushakisha indaya z’abimukira zo guha akazi ko kuryamana n’abihaye Imana. Ati “[Indaya] zishakishwa impande zose, cyane cyane mu bimukira bashaka impushya zo gutura.”
Yifashishije urugero rwa Karidinali wamenyekanye nka ‘La Mongolfiera’ mu gihe cya Papa Yohani Pawulo II yari akiri Umushumba wa Kiliziya Gatolika. Uyu Karidinali ngo yifashishaga abantu bakoranaga n’indaya z’abanyamahanga, zikajyanwa i Roma.
Martel yasobanuye ko itsinda ry’abari bashinzwe gushakisha izi ndaya ryasenyutse ku bwa Benedigito XVI, ariko ngo bamwe mu bihaye Imana baracyinjiza i Roma indaya zo kuryamana na bo, ku giti cyabo.
Uyu mwanditsi yasobanuye ko yaganiriye n’indaya hafi 60 zifashishijwe muri ibi bikorwa, zimusobanurira uko abihaye Imana ari abakiliya batazitenguha. Imwe muri zo iti “Batwoherereza ubutumwa bwanditse. Namaranye n’uwihaye Imana iminsi itatu. Yishyuye byose. Birasanzwe.”
Yahishuye ko yaganiriye n’abakozi bo mu mavuriro atandukanye i Roma, basanzwe bivura abihaye Imana, bamusobanurira uko icyorezo cya SIDA cyigeze kwica abihaye Imana benshi baryamanaga n’abo bahuje ibitsina mu myaka ya 1980 na 1990.
Prof Massimo Giuliani uzobereye mu bumenyi bw’indwara zandura yagize ati “Twabonye abapadiri benshi n’abigira ubupadiri bafashwe n’agakoko gatera SIDA baza hano. Dutekereza ko ikibazo cya SIDA kiri henshi muri Kiliziya.”
Imwe mu mpamvu abenshi mu bihaye Imana baryamana n’abo bahuje ibitsina batamenyekana, nk’uko Martel yabisobanuye, ni uko muri Kiliziya Gatolika habamo umuco wo guhishirana.
Urugero rwatanzwe ni urwa Padiri Marcial Marciel wo muri Mexique, wigeze gushinjwa gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abantu barenga 200, ariko akababarirwa kenshi na Papa Pawulo II.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!