00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverinoma y’u Rwanda yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’igihugu

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 5 October 2024 saa 07:42
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Kiliziya Gatolika ari umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu by’Abanyarwanda binyuze mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi n’ibindi.

Byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, wari uhagarariye Umukuru w’Igihugu mu muhango wo kwimika umwepiskopi wa Diyoseze ya Butare Ntagungira Jean Bosco.

Uwo muhango witabiriwe n’Intumwa ya Papa Francis mu Rwanda, Musenyeri Arnaldo Sanchez Catalan, Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda na bamwe mu bari mu kirihuko cy’izabukuru, Abihayimana ndetse n’Abakirisitu ba Diyosezi ya Butare.

Wanitabiriwe n’abandi baturutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda barimo Musenyeri Willy Ngumbi umwepiskopi wa Diyoseze ya Goma, Musenyeri Theophile Nkumbi na Ngabu Faustin bahoze ari abepiskopi muri iyo diyoseze, igisonga cy’umwepiskopi wa Diyoseze ya Bukavu, Musenyeri Floribert Bashimbeo bo muri RDC n’umwepiskopi wa Ruyigi mu Burundi Musenyeri Blaise Nzeyimana.

Minisitiri Musabyimana yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ishima ko Kiliziya Gatolika yabaye umufatanya bikorwa mwiza mu kubaka u Rwanda n’umunyarwanda utekanye.

Ati “Mbere na mbere ndashimira kiliziya Gatolika ku bufatanye bwiza mu nzira yo kubaka umunyarwanda ubereye u Rwanda haba mu kubaka umuntu mu marangamutima no kubaka umuntu ubereye u Rwanda.”

Yakomeje ashimira Musenyeri Filipo Rukamba, uburyo yayoboye neza Diyoseze ya Butare, ubwo yagize uruhare mu bikorwa by’isanamitima yatangije bigamije gukemura ibibazo bikomoka ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo hubakwe ubudaheranwa mu Banyarwanda.

Yagaragaje ko yagize uruhare mu gushinga Kaminuza Gatolika y’u Rwanda imaze gusohora abanyeshuri 4700 n’ibindi bikorwa remezo yagizemo uruhare muri iyo diyoseze.

Minisitiri Musabyimana yashimangiye ko ubufatanye bw’u Rwanda na Kiliziya Gatolika butanga umusanzu ukomeye ku iterambere ry’Igihugu.

Ati “Uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu cyacu, turashimira umusanzu wayo mu gushyira mu bikorwa gahunda zihindura imibereho myiza y’abaturage harimo ibikorwa by’isanamitima, ubuvuzi, uburezi n’ibindi ari nayo mpamvu twifuza ko ubwo bufatanye bukomeze.”

Yakomeje agaragaza ko Guverinoma ishima uruhare rw’amadini n’amatorero mu gukemura ibibazo bibangamira iterambere rirambye ashimangira ko ubwo bufatanye bukenewe.

Yagaragaje ko ubwo bufatanye bukenewe mu gukemura ibibazo birimo abana bava mu mashuri, ibibazo by’ihohoterwa, ibibazo byo gusambanya abana, igwingira ry’abana, ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru yagaragaje ko yishimira uko yabanye n’abakirisitu bo muri Diyoseze ya Butare yari amazemo imyaka 27.
Yavuze ko atemeranya n’abavuga ko agiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko ngo nta kiruhuko azagira, asaba abakirisitu ba diyoseze Gatolika ya Butare kubanira neza umukoreye mu ngata nk’uko bamubaniye neza.

Ati “Ntabwo nemeza ko ngiye mu kiruhuko cy’izabukuru kuko nta kiruhuko nzagira, njyewe ncyuye igihe Imana yampaye nkuko twabikoze ku mugaragaro. Nishimiye kugushyikiriza iyi diyoseze, aba bakiristu ni abantu beza kandi muzumvikana muzahuza imitima. Mwa bantu mwe ni muve ku giti dore umuntu, mumumenye niwe muzafatanya.”

Musenyeri Jean Bosco Ntagungira wahawe kuyobora Diyoseze ya Butare yashimye Papa Fransisco wamuhisemo nk’umwepiskopi ukorera mu ngata Musenyeri Filipo Rukamba.

Yagize ati “Inshingano z’umushumba ni ukugenda imbere ukerekana umurongo, akaba hamwe n’intama bagafatanya, hakaza kumenya impumeko y’intama (abakirisitu) izo ni zo ntego z’umushumba kugira ngo agire impumuro y’intama n’imbaga aragiye.”

“Ibyo rero nzabyitaho kubana n’abakirisitu tukabana muri byose, mbatega amatwi muntega amatwi, dushishoreza hamwe igikwiye kandi dufata icyemezo twumvikanyeho.”

Musenyeri Ntagungira yashimye Rukamba agiye gukorera mu ngata asaba abapadiri bakorera umurimo w’iyogezabutumwa muri Diyoseze ya Butare gusenyera umugozi umwe, kunga ubumwe no kuba abavandimwe.

Antoine Cardinal Kambanda yongeye kwibutsa Musenyeri Ntagungira inshingano z’umwepiskopi ndetse amusaba kuzasohoza ubutumwa uko bikwiye.

Ati “Ni ingabire ikomeye muri Kiliziya, isaba guhora isabirwa, aba ahagarariye kristo mu bushyo bwe yaragijwe, aba kandi afatanyije n’abandi bepiskopi inshingano zo gukomeza umurimo nyagasani yasigiye intumwa ze.”

Yashimiye Musenyeri Filipo Rukamba ku bikorwa byiza yakoze, bitandukanye haba mu rwego rw’uburezi, ubuzima, imibereho myiza n’iterambere ry’abakirisitu.

Yamushimiye ko yabaye intangarugero mu kubanira neza bagenzi be.

Ati “Yabaye intangarugero mu kubanira neza bagenzi be kuko nko mu nama y’abepiskopi, iyo twabaga twakambije agahanga yazanagamo akayaga tugaseka tukaruhuka ubwo ibitekerezo bigakomeza kuza.”

Ubwo Musenyeri Ntagungira Jean Bosco yasengerwaga
Uyu muhango wo kwimika Musenyeri Ntagungira witabiriwe n'abantu benshi banamugaragarije ibyishimo
Minisitiri Musabyimana yijeje ubufatanye Musenyeri Ntagungira Jean Bosco
Hafashwe ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi bitabiriye uyu muhango
Musenyeri Jean Bosco Ntagungira ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango
Musenyeri Filipo Rukamba ugiye mu cyiruhuko cy'izabukuru
Musenyeri Ntagungira Jean Bosco yasabye abakirisitu ba diyoseze ya Butare kumuba hafi
Antoine Cardinal Kambanda yahaye impanuro Musenyeri Ntagungira Jean Bosco
Minisitiri Musabyimana yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry'Igihugu

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .