Abakirisitu ntibahakana cyangwa ngo bashidikanye ko Mariya yabyaye Yesu kandi ari isugi. Ni ingingo bemeranyaho mu madini yose ariko icyo bose badahurizaho ni kandi kigibwaho impaka ni ukuba Mariya yarakomeje kuba isugi nyuma yo kubyara Yezu.
Kuri Kiliziya Gatolika, Mariya yakomeje kuba isugi ariko mu yandi madini arimo aba protestant, Abahamya ba Yehova n’andi, bavuga ko Mariya yaje kubyara abandi bana, Se wabo akaba Yozefu.
Abahakana ko Mariya yakomeje kuba isugi bagendera ku mirongo yo muri bibiliya itandukanye harimo uwo mu Ivanjili yanditswe na Matayo, umutwe wa 12:46 ahavuga ngo “Mu gihe yari akivugana n’abantu, nyina na barumuna be baraje bahagarara hanze bashaka kuvugana na we.”
Muri Ivanjili yanditswe na Mariko 6:3 na ho hagira hati, “Uyu si wa mubaji, umuhungu wa Mariya? Barumuna be si Yakobo, Yozefu, Yuda na Simoni? Bashiki be ntiduturanye? Nuko ibyo bituma batamwemera.”
Iyi mirongo yose ihamya ko Yesu yari afite abavandimwe bivuze ko Mariya atakomeje kuba isugi, nonese Kiliziya Gatolika igendera kuki ivuga ko Bikira Mariya yakomeje kuba isugi?
Kiliziya Gatolika ivuga ko ntaho Bibiliya ivuga ko abavandimwe ba Yesu bari abana ba Mariya.
Ivuga ko mu muco w’Abayahudi, ijambo “umuvandimwe” rishobora gusobanura umuntu muvukana ku mubyeyi umwe, mubyara wawe, mwishywa wawe, cyangwa undi munyamuryango wa hafi.
Nk’urugero, Aburahamu yise Loti umuvandimwe we mu gitabo cy’Intangiriro, kandi mu by’ukuri yari mwishywa we.
Ubwo rero umurongo wo muri Matayo 12:46 ugira uti, “Mu gihe yari akivugana n’abantu, nyina na barumuna be baraje bahagarara hanze bashaka kuvugana na we.” ushobora kuba werekeza ku bavandimwe ba Yesu babyawe na Yozefu ku wundi mugore cyangwa se babyara be.
Kiliziya ivuga ko imvano nyamukuru yo kutavuga rumwe ku busugi bwa Mariya, ari uko hari amadini yemera ko ubutumwa bw’Imana bugomba guturuka muri Bibiliya gusa, ibyo bakunze kwita sola scriptura. Ivuga ko abakirisitu bakwiye kuyoborwa n’Umwuka Wera mu gihe hari ikintu Bibiliya itavuga Yeruye.
Kurikira video ibivugaho mu buryo burambuye



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!