Iyo nama Ambongo yitabira, itegura inama rusange y’iryo huriro izaba muri Nyakanga 2025.
Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yabwiye IGIHE ko Cardinal Ambongo agera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyeskopi wa Kigali arakira mugenzi we Cardinal Ambongo mu gitambo cya misa kibera kuri Shapele ya Saint Paul i Kigali.
Uretse Cardinal Ambongo, hari abandi bepisikopi 11 bitabira inama ya Komite ya SECAM i Kigali n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.
Ibihugu byitabira harimo Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique na RDC.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!