Cardinal Ambongo ari mu Rwanda kugeza tariki 28 Ugushyingo, aho yitabiriye inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Abepiskopi nyafurika na Madagascar, SCEAM/SECAM.
Ni ihuriro riterana kabiri mu mwaka, kuri iyi nshuro ikaba itegura Inama rusange ya SCEAM izabera i Kigali muri Nyakanga 2025.
Cardinal Ambongo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yifatanyije na Antoine Cardinal Kambanda wa Arkidiyosezi ya Kigali ndetse n’abandi basenyeri bitabiriye inama ya SCEAM, mu misa yo kubakira yabereye muri Chapelle ya Saint Paul mu mujyi wa Kigali.
Ubwo Misa yari ihumuje, Cardinal Ambongo yahawe umwanya nka Perezida wa SCEAM ngo asuhuze abitabiriye Misa, abanza gushima uko yakiriwe na bagenzi be.
Ati “Nishimiye mbere na mbere kuba ndi aha kuri iyi Chapelle, nsangira Ukaristiya n’abavandimwe. Nageze i Kigali uyu munsi. Naje aha nka Perezida wa SCEAM.”
Ambongo yavuze ko ari ihame ko igihugu kizakira inama rusange ya SCEAM, kibanza guteraniramo Komite y’iryo huriro mbere y’umwaka ngo inama nyirizina ibe.
Ati “Hari abibaza ngo kuki twaje i Kigali aho kujya ahandi? Turi aha i Kigali dutegura kwizihiza Inama Nkuru ya SCEAM izabera aha i Kigali umwaka utaha. Mu muco wa SCEAM, umwaka ubanziriza iyo nama, Komite ihoraho mu mwaka ubanza iteranira mu gihugu kizayakira. Ni umwanzuro wa Komite kugenzura niba ibyangombwa byose byuzuye ngo iyo nama izaba umwaka utaha ibere aha. Iyo hari ibitameze neza, Komite ifata umwanzuro wo kwimurira iyo nama ahandi.”
Nubwo Cardinal aje i Kigali mu gihe igihugu cye kitameranye neza n’u Rwanda, yirinze kubikomozaho, gusa agaragaza ko bifuza ko inama izagenda neza igatuma SCEAM igera ku nshingano zayo.
Antoine Cardinal Kambanda, yijeje ko kuba inama ya Komite ya SCEAM itangiye neza i Kigali, bigaragaza ko izarangira neza.
Mu nyigisho yatanze muri iyi Misa, Cardinal Kambanda yavuze ko nka Kiliziya ya Afurika “dufite inshingano zo kwamamaza imbabazi z’Imana. Nubwo dufite ibibazo byinshi nk’inkambi z’impunzi, intambara, imibabaro myinshi, ni ahacu kugaragaza ko imbabazi z’Imana zikora.”
Iyi nama ya SCEAM igiye kubera mu Rwanda yitabiriwe n’abihayimana Gatolika bo mu bihugu nka Nigeria, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya, Mozambique, u Rwanda na RDC.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!