00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenshi baba muri Afurika: Urunyurane mu isengesho ry’umuryango w’Inshuti z’Imana

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 April 2025 saa 03:08
Yasuwe :

Umuryango w’Inshuti z’Imana (Quakers) ni abantu bizera ko ushobora kuvugana n’Imana utagiye mu rusengero, utabwirijwe na Pasiteri cyangwa abavuga ubutumwa, kuko bizera ko Imana iri muri buri wese.

Uyu muryango watangiye mu myaka ya 1600, ufite abayoboke barenga 180.000 muri Afurika.

Wageze kuri uyu mugabane mu myaka ya 1902 uzanywe n’Umumisiyoneri, Quaker William Hotchkiss ndetse n’abanyeshuri be babiri, Edgar Hole na Arthur Chilson, mu rugendo rwo kwiga ku bantu bari batuye muri Kenya.

Aba bagabo bageze muri Kenya, batangiye kwigisha ibijyanye no kuba inshuti z’Imana mu gace ka Kaimosi muri Kenya ari na ho ibikorwa by’uyu muryango byatangiriye.

Mu 1903, uyu muryango wubatse ibitaro bya mbere muri ako gace, bituma ivugabutumwa ry’uyu muryango rikwirakwira muri Afurika yo Hagati ndetse n’iy’Uburasirazuba.

Umwihariko w’uyu muryango ni uko, aho abandi bayoboke b’andi madini bitana abakirisito, benedata, n’andi mazina, bo bitana inshuti.

Mu Rwanda uyu muryango ufite abayoboke barenga 5000, insengero 50 gusa izi nsengero 20 muri zo ni zo zifite abapasiteri.

Uyu muryango nubwo wize ko bavugisha Imana, ariko ni umuryango wa gikirisitu ndetse wizera Bibiliya nk’ipfundo ry’ukwemera kwo nk’uko Inshuti y’Imana yo muri Kenya, Constance Maina, yabivuze.

Yagize ati “Imyemerere yanjye ishingiye ku kuba Inshuti y’Imana, kuko ni bwo buryo nzabasha gukangurira umuryango ndetse n’abantu gusoma bibiliya.”

Icyakora nubwo Umuryango Inshuti z’Imana ushingiye ku kwivuganira n’Imana, Inshuti za Yesu cyane cyane izo muri Afurika y’Iburasirazuba zisenga nk’izindi nsengero za gikiristu, bavuga ubutumwa.

Si ibyo gusa kuko buri gihugu usanga gifite intego yacyo. Nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basenga bisanzwe ariko intego yabo ari uguharanira kugarura amahoro ahantu imvururu, intambara ndetse n’ubugizi bwa nabi byayogoje.

I Burundi basenga babwiriza ubutumwa ndetse bakanaririmba, gusa bakibanda mu kubaka amashuri n’amavuriro kugira ngo abaturage barusheho kubaho neza.

Ni mu gihe mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati ndetse n’iy’amajyepfo nka Ghana, Zambia, Zimbwabwe, na Afurika y’Epfo batagira amasengesho arimo ibwirizabutumwa ndetse n’indirimbo ahubwo baceceka bagatuza buri wese akumva icyo Imana imubwira.

Uyu muryango kandi nta yindi migenzo ya gikiristu ukora, nko kubatizwa, guhabwa amasakarameno n’indi migenzo ya kirisito.

Buri mwaka uyu muryango ukora inama igaruka ku bikorwa by’uyu muryango, inzitizi bagihura na zo n’ibindi. Inama iheruka yabereye muri Afurika y’Epfo.

Inshuti z'Imana zizera ko umuntu wese yavugana n'Imana kuko iba muri we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .