Ni amatora asimbura ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19.
Umujyanama wa Mufti, Sheikh Suleiman Mbarushimana, yabwiye New Times ko amatora yatangiriye ku rwego rw’imisigiti, akomereza ku rwego rw’akarere, urw’intara, hakaba hatahiwe ku rwego rw’igihugu.
Abatorewe ku rwego rw’intara nibo bitoramo Mufti, umwungirije ndetse na Komite Nshingwabikorwa.
Mu bandi bazatorwa harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.
Ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, ryagaragaje ko abayisilamu mu Rwanda bangana na 2% by’abaturage bose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!