00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bazasoza igisibo cy’ukwezi kwa Ramadan kuri iki Cyumweru

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 24 June 2017 saa 08:01
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’idini ya Islam mu Rwanda bwatangaje ko kuri iki Cyumweru tariki 25 Kamena ari bwo hari busozwe igisibo cy’ukwezi kwa Ramadan (Idd-el-fitri).

Iki gisibo cyari cyatangiye tariki 27 Gicurasi, aho abayisilamu bose bagira umwanya uhagije wo kwegera Imana bakanoza imibanire yabo na yo, bakagira n’umwanya wo gukora ibikorwa by’urukundo nko gufasha abakene n’abandi batishoboye, gusura abarwayi n’ibindi.

Muri icyo gihe kandi umuyisilamu aba agomba kureka ibyo kurya no kunywa, akanareka imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye kuva umuseke utambitse kugeza izuba rirenze, akirinda kandi ibindi ibyo ari byo byose bigamije gushimisha umubiri, ibyo akabikora agamije kwiyegereza Allah no kumugandukira ashaka ibihembo bye.

Gusiba si ukureka ibyo kurya n’ibyo kunywa gusa, ahubwo ni no kureka amagambo mabi nko gusebya abandi, gutongana, kubeshya n’ibindi byaha byaba ibigaragara n’ibitagaragara.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yatangaje ko ibirori byo gusoza icyo gisibo bizabera kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo.

Igisibo cya Ramadan ni itegeko ry’Imana ku muyisilamu wese ndetse ni imwe mu nkingi eshanu zigize iri dini.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .