Uwo munsi uzaba ku cyumweru tariki ya 16 Kamena 2024.
Bwatangaje ko isengesho ry’uwo munsi ku rwego rw’igihugu rizabera kuri Kigali Pele Stadium i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo.
Muri iryo tangazo kandi Rwanda Muslim Community, yibukije abayisilamu bose ko ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena ari umunsi wo gusiba uzwi nka Arafat usanzwe ubanziriza Umunsi mukuru w’Igitambo.
Mu bikorwa biranga Abayisilamu ku munsi w’Igitambo harimo n’iby’urukundo nko gufasha abatishoboye. Isengesho ryo kuri uwo munsi rigomba gukorwa kare mu gitondo izuba rikirasa kandi rigahuriza hamwe abantu benshi.
Eidil-Ad’ha yizihizwa hazirikanwa igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Ismail, Imana ikamushumbusha intama.
Uyu munsi uzwi ku zina rya Ilayidi, ubanzirizwa n’isengesho rikurikirwa n’igikorwa cyo kubaga amatungo atangwamo ibitambo, agahabwa abatishoboye.
Gutamba ni inkingi ya gatatu mu zigize ukwemera kwa Islam ndetse ku munsi wa Eid Al Adha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!