00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiristu b’i Kigali binjiye muri Pasika basabwa kugira ukwemera gushyitse

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 4 April 2026 saa 11:57
Yasuwe :

Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugira ukwemera gushyitse kuko ari ko shingiro rya byose harimo no kubaka ingo ziramba ndetse no kwirinda amakimbirane arimo n’intambara zigaragara hirya no hino ku Isi.

Yabivugiye mu Misa y’Igitaramo cya Pasika yabereye muri Paruwasi Katedarali Saint Michel i Kigali, ahari hateraniye abaje mu gitaramo kibinjiza muri Pasika.

Ni Misa yabereye no ku zindi Paruwasi Gatolika zitandukanye ku Isi, aho abakirisitu bateraniye hamwe binjira mu byishimo by’umunsi wa Pasika, bizihizaho Izuka rya Yezu. Pasika ni wo munsi mukuru ukomeye ushingiyeho ukwemera kwa Kiliziya Gatolika.

Mu butumwa Antoine Cardinal Kambanda yatanze muri iyo Misa, yasabye abakirisitu ko bagomba gushinga imizi ku kwemera kuko badashobora kunesha ibibazo by’iyi si batagufite.

Ati “Ukwemera ni ryo shingiro rya byose kuko ibibazo tubona nk’ingo zisenyuka n’intambara ziri ku Isi, inabi n’ubugome byose bigaragaza ukwemera guke. Nimureke dushinge imizi mu kwemera kandi tubere Kristu abahamya nyakuri muri iyi Si yacu.”

Yakomeje abasaba ko Umunsi Mukuru wa Pasika bizihiza ukwiye kububakamo imbaraga z’urukundo zibarinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubukozi bw’ibibi.

Ati “Kristu wazutse adutsindire ingeso mbi n’inzangano, adukure mu mwijima w’icyaha maze adushyire mu rumuri rwe rw’agatangaza.”

Cardinal Kambanda kandi yibukije abakirisitu ko iyi Pasika ikwiye kubagarura mu byizerwa kuko hari byinshi bisigaye bibaca intege ndetse bamwe bakanaca abandi intege nyamara bakwiye gukomera.

Ati “Ubu irari ry’ibintu ryasumbye urukundo rw’Imana nyamara umugaragu w’ibintu ntashobora gukorera na sebuja babiri.”

Yakomeje kandi ku bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byegereje, agaragaza ko yabaye igipimo cy’ibura ry’ubukristu abahamya b’ukwemera baba mbarwa ndetse agaragaza ko ifitanye isano n’urupfu rwa Yezu ku buryo kubunamira no kwibuka bikwiye kujyana.

Ati “Yezu Kristu yababaramye n’abacu twibuka ndetse yababariye muri bo. Kimwe na we baratotejwe, barahohotewe, bangwa n’abantu, baragambanirwa baricwa. Mu kwibuka ubwo bubabare bwabanyujije mu nzira y’umusaraba tuzaba tuzirikana ko bari ababyeyi, abavandimwe n’abana bacu twari dusangiye urugendo rw’ubuzima.”

Yongeyeho ko iyo sano ikwiye gutuma kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bihoraho ariko kandi no kwita ku bayirokotse kuko nubwo barokotse bakeneye kwitabwaho no kwerekwa urukundo.

Yasoje asaba abakirisitu muri rusange gusenga basabira amahoro Igihugu, mu karere n’ahandi ku Isi kugira ngo abantu babashe kubana mu ituze.

Misa yabanjirijwe n'ibikorwa byo kwibuka ububare n'urupfu rwa Yezu
Mu bikorwa bibanziriza Pasika nyirizina harimo no gucana itara rya Pasika
Antione Cardinal Kambanda yibukije abakristu ko batakubaka ingo ziramba badafite ukwemera gushyitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages