Ubu butumwa bwatanzwe na Gerrit Lösch uri mu bagize iyi nteko, ku wa 20 Werurwe 2026 ubwo yatangazaga raporo ya 2026 y’ibikorwa bitandukanye by’iri torero.
Lösch yatangaje ko mu gufata ibyemezo bijyanye n’amaraso, Abahamya ba Yehova bagiye bayoborwa n’amategeko ya Mose yanditswe mu gitabo cy’Abalewi 17:13 ariko ko iri tegeko ritakiri ngombwa ku bakirisitu b’iki gihe kuko batakigengwa n’amategeko ya Mose.
Muri iki gitabo handitse hati "Kandi umuntu wo mu Bisirayeli cyangwa wo mu banyamahanga babasuhukiyemo, ufatira mu muhigo inyamaswa cyangwa igisiga cyangwa inyoni mwemererwa kurya, akivushirize amaraso hasi, ayatwikirize umukungugu."
Iri torero ryagaragaje ko nk’uko wabisobanuye mu Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku wa 15 Ukwakira 2000, umukirisitu agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye azakoreshwa mu bijyanye n’ubuvuzi.
Riti "Umukirisitu wese agomba kwifatira icyemezo ku bijyanye n’uko amaraso ye akoreshwa mu buvuzi n’igihe cyo kubagwa. Ibi birimo kwemera ko amaraso ye yakurwa mu mubiri, akabikwa, hanyuma akazayasubizwa."
Itorero ry’Abahamya ba Yehova ryasobanuye ko ntacyo Bibiliya ivuga ku ikoreshwa ry’amaraso y’umuntu ku giti cye mu buvuzi, bityo ko ari yo mpamvu umukirisitu afite uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku buryo amaraso ye akoreshwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!