Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Rwanda Migambi François Régis, yavuze ko kuvugurwa kw’iyi Bibiliya byakozwe kugira ngo bijye byorohera abayisoma kuyumva.
Iyi Bibiliya yamuritswe kuri uyu wa Gatanu, imurikirwa muri Stade ya ULK ku Gisozi aho Abahamya ba Yehova bari bamaze iminsi itatu bateranira guhera tariki 16 Kamana 2024 kugeza tariki 18 Kanama.
Aya materaniro yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Dutangaze Ubutumwa Bwiza”.
Migambi yasobanuye ko iyi Bibiliya izafasha buri wese mu cyiciro abarizwamo kurushaho gusobanukirwa Ijambo ry’Imana.
Ati “Iyi Bibiliya nshya ikoresha Ikinyarwanda cyoroshye kucyumva ku buryo izafasha abakiri bato n’abakuru gusobanukirwa Ijambo ry’Imana bitabagoye.”
Abagera ku bihumbi 10,000 bari bitabiriye aya materaniro bahawe Bibiliya ku buntu ndetse n’abateranye mu buryo bw’ikoranabuhanga mu turere twa Nyagatare na Nyamagabe barazihabwa.
Iyi Bibiliya kandi yashyizwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ku buryo yakwifashishwa n’uwari we wese ariko cyane cyane ababana n’ubumuga bwo kutabona no kutumva.
Nk’urugero muri Matayo 11:5, Bibiliya isanzwe igira iti “Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”
Muri Bibiliya ivuguruye hagira hati “Abafite ubumuga bwo kutabona barareba, abamugaye baragenda, abarwaye ibibembe barakira, abafite ubumuga bwo kutumva barumva, abapfuye barazurwa n’abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.”
Ibarura rusange ry’abaturage riheruka mu 2022, rigaragaza ko Abahamya ba Yehova mu Rwanda bangana na 0.7 % by’abaturage bose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!