00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba Sheikh bahawe ubwiganze mu miyoborere y’Abayisiramu mu Rwanda

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 22 August 2015 saa 07:00
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini abamenyi b’idini ya Islam (Aba Sheikh) binubira ko badahabwa umwanya mu miyoborere y’abayisilamu, noneho barishimira ko bahawe imyanya bakiganza miyoborere y’idini.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama ni bwo mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda RMC/AMUR hakozwe amatora y’abagize inama y’ubuyobozi bw’uyu muryango, yabanjirijwe n’amatora yo kuzuza komite nyobozi, aho batoraga umuyobozi mukuru ushizwe ubutabera (Kadhi).

Ibi bije nyuma y’aho hari hashize igihe kitari gito mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC/AMUR) harangwamo umwuka mubi waterwaga n’uko mu bayobozi b’uwo muryango abamenyi b’idini bari mbarwa.

Ibyo bikaba ari bimwe mu byaje gutuma havugururwa amabwiriza shingiro y’umuryango, aratorwa ndetse asohoka mu igazeti ya Leta, icyo gikorwa kikaba cyari gihagarikiwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB.

Abari bamaze gutorwa...

Mufti Sheikh Kayitare Ibrahimu, Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda yatangarije IGIHE ko yizeye ko izi komite zatowe zizongera zikubaka ubumwe bw’abayisilamu bwari bumaze igihe busa nk’ubwatokowe.

Ati “Twizeye ko bazakora inshingano zabo nk’uko bikwiye kuko tubitezeyeho imikorere irimo umurava n’ubwitange, basabwa gukoresha imbaraga no kubumbatira cyane cyane ubumwe bw’abayisilamu”.

Yakomeje yibutsa abatowe kuzirikana intego nyamukuru za RMC/AMUR zirimo gukorera hamwe, kwirinda ibyasubiza abayisilamu mu mvururu, ndetse no guca umurongo utukura ku birebana n’icyabasubiza mu makimbirane bahozemo.

Sheikh Mbarushimana Sulaiman, ushinzwe imiberehomyiza muri RMC/AMUR we yagize ati “ Rwose twizeye ko amakimbirane n’ibibazo byose byagaragaraga mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda bisa n’ibirangiye kuko mbere wasangaga abayobozi bariho nta ruhare na ruto aba Sheikh bagiraga mu kubashyiraho, ku buryo hari n’abo wasangaga nta bushobozi bafite bwo kuyobora, ariko ubu abatowe bose bafite ubushobozi, ndetse banabifitiye impamyabushobozi za Kaminuza n’izirenzeho, kandi baranizewe kubera ko bari banabifitemo ubuzobere”.

Amazina y’abatowe

Mu kuzuza inama y’ubuyobozi hatowe Umuyobozi mukuru ushinzwe ubutabera n’amategeko (Kadhi): Sheikh Segisekure Ibrahim.

Yatowe yiyongera kuri Mufti Kayitare Ibrahimu, Umuyobozi wa RMC/AMUR na Visi Mufti Iyakaremye Omar Soulaiman.

Inama y’Ubutegetsi:

 Ushinzwe imiberehomyiza: Sheikh Saleh Nshimyimana;
 Ushinzwe amategeko n’imiyoborere: Mugabo Hassan;
 Ushinzwe imiberehomyiza y’abisilamukazi: Umulisa Husna;
 Ushinzwe imigenzo y’idini (Dawa): Sheikh Murangwa Jamiru;
 Ushinzwe Ububanyi n’amahanga: Sheikh Hitimana Salum;
 Ushinzwe igenamigambi: Yousuf Ndugutse.

bamwe mu ba Sheikh batowe bari kumwe n'abayobozi bakuru ba RMC/AMUR
Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages