00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayisilamu bo mu Rwanda bitabira umutambagiro mutagatifu i Maka bariyongera

Yanditswe na

Gaston Rwaka

Kuya 15 October 2012 saa 03:10
Yasuwe :

Ubwo buri mwaka Abayisilamu bo ku isi yose bafite umuco wo gukorera urugendo rutagatifu rujya i Maka, Abayisiramu bo mu Rwanda bazajyayo bageze kuri 90.
Hadji.Kaburame Hashimu umaze imyaka igera ku itanu akora umurimo w’ubukorerabushake aherekeza Abayisilamu i Maka mu mutambagiro mutagatifu yatangarije IGIHE ko abona Abayisilamu bo mu Rwanda bagenda biyongera.
Ati”ngereranyije n’iminsi ishize ubwitabire bukomeza buzamuka, nibuka neza ko mu myaka yashize umubare w’abitabiraga uyu (…)

Ubwo buri mwaka Abayisilamu bo ku isi yose bafite umuco wo gukorera urugendo rutagatifu rujya i Maka, Abayisiramu bo mu Rwanda bazajyayo bageze kuri 90.

Hadji.Kaburame Hashimu umaze imyaka igera ku itanu akora umurimo w’ubukorerabushake aherekeza Abayisilamu i Maka mu mutambagiro mutagatifu yatangarije IGIHE ko abona Abayisilamu bo mu Rwanda bagenda biyongera.

Ati”ngereranyije n’iminsi ishize ubwitabire bukomeza buzamuka, nibuka neza ko mu myaka yashize umubare w’abitabiraga uyu mutambagiro ugenda wiyongera kuko ntiwarengaga abantu 20, none ubu bageze ku bantu 90, barimo 68 b’igitsina gore.”

Uyu mwaka abakora urugendo rutagatifu bari mu matsinda atatu, rimwe rigizwe n’abantu 30, bamwe bakaba baratangiye kwerekeza mu gihugu cy’Arabie Saoudite.

Itsinda rya mbere rigizwe n’abantu 30 ryari riyobowe na Sheikh Shwahibu ryahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku itariki ya 13 Ukwakira.

Itsinda rikurikira riyobowe na na Hadji Kagabo ryavuye i Kigali ku itariki ya 14, irya nyuma rizayoborwa na El Hadji.Kaburame Hashimu rizava mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 16 Ukwakira.

Hadji.Kaburame Hashimu yatangarije IGIHE ko urwo rugendo rutwara iminsi ibiri gusa bava mu Rwanda no bajanyura i Nairobi muri Kenya, ubundi indege ikabavana i Nairobi ibageza ahitwa Djidha muri Arabie Saoudite, ubundi bagahabwa amamodoka abageza i Maka.

Abayisilamu 90 bitabiriye uyu mutambagiro bazagaruka nyuma y’iminsi 30 bitewe n’itariki buri tsinda ryagendeyeho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages