00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitangiye abandi mu gihe cya Jenoside bashobora kuzagirwa Abatagatifu

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 1 November 2012 saa 08:27
Yasuwe :

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru Abakirisititu ba Kiliziya Gatorika bizihizaho umunsi w’Abatagatifu bose ku wa 1 Ugushyingo, Kiliziya Gatorika y’u Rwanda itangaza ko no mu Rwanda hari abagaragara ko ari Abatagatifu n’ubwo bisaba kubanza kwemezwa.
Musenyeri Mbonyintege Smalagde, Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepisikopi mu Rwanda, aganira na IGIHE yatangaje ko Abatagatifu muri Kiliziya Gatolika ari intumwa, Abahanuzi n’Abahowe Imana (Abamaritiri) .
N’ubwo (…)

N’ubwo umubare munini w’Abatagatifu uboneka mu bihugu by’i Burayi, Musenyeri Mbonyintege yatangaje ko no muri Afurika habarirwa Abatagatifu batari bake mu bihugu nka Congo, Uganda, Sudani no bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

Yakomeje atangaza ko kuri we by’umwihariko mu Rwanda, na ho hari Abatagatifu benshi. Ati "Abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitangira abandi, ndetse n’abandi bakurambere bacu bitangiye Abanyarwanda na bo ni Abatagatifu.”

Yakomeje atangaza ko n’ubwo bisaba inzira ndende kugira ngo Kiliziya Gatolika ishyire umuntu mu batagatifu, igihe kizagera Abanyarwanda bitangiye abandi bagashyirwa ku rutonde rw’Abatagatifu ku mugaragaro. Kuri ubu Musenyeri yatangaje IGIHE ko hari urutonde rw’abasabirwa kuba Abatagatifu rwoherejwe i Roma.

Musenyeri Mbonyintege yagize icyo abwira Abakirisitu Gatolika n’Abanyarwanda bose muri rusange ku munsi w’Abatagatifu bose ati “Mwemere kuba abagaragu b’abandi, kandi mugere ikirenge mu cy’Abatagatifu batubanjirije, muzirikane kwitoza Ivanjiri no kuyikurikiza muyisangira n’abandi.”

Akomeza agira ati "Umutagatifu ni umuntu wabayeho muri ubu buzima turimo, akarangwa n’ibikorwa byiza by’ukwemera no kwitangira abandi adashingiye ku kintu icyo ari cyo cyose. Iyo uwo muntu avuye ku Isi, Kiliziya Gatolika ireba ibikorwa bye hashingiwe ku buhamya butandukanye, hanyuma akemezwa nk’Umutagatifu."

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages