00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musenyeri Mugisha Samuel wa EAR-Shyira uvugwa mu bibazo yahagaritswe ku mirimo

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 3 November 2024 saa 02:59
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda yahagaritse ku mirimo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wayoboraga Diyoseze ya Shyira kugira ngo hakomeze hakorwe ubugenzuzi ku bibazo by’imiyoborere n’imitungo bimuvugwaho.

Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro y’uyu mwaka, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diyoseze ya Shyira bari bamenyereye imikorere y’iyi Diyoseze bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho mu kwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024. Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste.

Mu cyumweru cyakurikiyeho ku wa 20 Kanama 2024, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha, yongeye kwandikira abo bapasiteri amabaruwa abamenyesha ko birukanywe ndetse n’amasezerano bari bafitanye na EAR Diyoseze ya Shyira asheshwe.

Ubwo ibyo byose byakorwaga muri icyo gihe, abo bapasiteri niko nabo berekanaga ko bari gukorerwa akarengane mu nyandiko bagiye bandikira urwego rukuru rw’itorero EAR, ndetse berekana ko uko tutumvikana kwabo bituruka ku miyoborere mibi, kwigwizaho umutungo no kuwucunga nabi bikorwa na Musenyeri Dr. Mugisha.

Mu byo bagaragaje ndetse bigashyirwa hanze birimo isoko ryo kugemura umucanga ku nyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira iri kubakwa mu mujyi wa Musanze ryari rifitwe na kompanyi ya Musenyeri Mugisha ndetse n’imodoka ya Fuso yawutundaga yanditswe ku mazina na Dr Mugiraneza Mugisha Samuel. Gusa ku rundi ruhande hari amakuru avuga ko iri soko rifitwe n’ikindi kigo.

Hari kandi isoko ryo kugemurira amagi ibigo byose by’amashuri y’inshuke ya EAR Diyoseze ya Shyira ryari ryarahawe umugore wa Musenyeri Dr. Mugisha, ndetse ayo magi yose yakurwaga mu biraro by’inkoko za Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel nk’uko aba bapasiteri birukanywe babivuga.

Ibi byiyongeraho imirima y’Itorero rya EAR Diyoseze ya Shyira iri muri Nyamutera muri Nyabihu no ku Kimonyi muri Musanze ya hegitari zigera kuri 20 ihinzweho urubingo bivugwa ko rwagaburirwaga inka za Musenyeri Dr.Mugiraneza Mugisha, ndetse imodoka yakoreshwaga mu gutwara ubwo bwatsi yari iya Diyoseze kandi inka za Diyoseze zo riri kwicirwa n’inzara ku gasi no mu bigo by’amashuri nk’uko ibi birego bibivuga.

Nubwo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, aregwa ibi, ku rundi ruhande hari abahamya ko arengana.

Uwaduhaye amakuru utashatse ko amazina ye ajya hanze yagize ati “Abo bapasiteri bahagaritswe kubera amakosa bakoze yo kwandagaza itorero mu binyamakuru kandi babeshya. Icyabarakaje ni uko bahinduriwe inshingano bajyanwa mu zindi nshingano. Umwe muri abo ba pasiteri yagiye yambura abantu batandukanye amafaranga, abonye rero hari amahirwe yo kujya kuvuga ibintu nk’ibyo ajya kubivuga. Undi we afite abantu benshi bamwishyuza amafaranga menshi atashoboye kwishyura, no kumuhindura twashingiye kuri ibyo.”

“Ibintu bagiye kumurega ngo yatanze amasoko, twebwe niko dukora umukirisitu uri hafi yacu niwe duha isoko. Ibyo by’imicanga bavuga ntabwo ari we wafashe iryo soko kuko habayeho gupigana. Ibyo bindi by’imicungire mibi, dufite abacungamutungo, nta bihombo dufite, ntacyo bamureze, nta n’ibindi bibazo diyosezi ifite.”

Nyuma yo kubona ibi bibazo byose bikomeje gukurura umwuka mubi, Ubuyobozi Bukuru bwa EAR, bandikiye Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, bumusaba gukemura ibyo bibazo ndetse nyuma bumuhagarika by’agateganyo ku mirimo yo kuba Umushumba wa Diyoseze ya Shyira ariko bivugwa ko yatsembye yanga kurekura iyo nkoni.

Icyo gihe, RGB yinjiye muri icyo kibazo isaba ubuyobozi bwa EAR ko bakemura ibyo bibazo ndetse ishyiraho itsinda rihuriweho n’itorero batangira gukora ubugenzuzi bw’ibibazo byavugwaga muri Diyoseze ya Shyira n’Umushumba wayo, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel.

Mu minsi ishize ubwo IGIHE yaganiraga na Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, ku bibazo byavugwaga muri iyo Diyoseze ndetse nawe ubwe, bijyanye n’imiyoborere ndetse n’imicungire n’imikoreshereze mibi y’imitungo, yagize ati "Ni amakimbirane ku bapasiteri babiri bahise bajya mu itangazamakuru mu buryo butari ubunyamwuga ariko dusabwa n’inzego y’uko itorero ribikemura bikanyura mu buryo bukwiye, RGB itugira inama, twifashisha ubuyobozi bukuru bwacu kandi buri kudufasha kugira ngo dusubire mu nzego nkemurampaka, ngenzacyaha n’igenzurwa rikorwe tubone gutanga raporo."

"Ntabwo dushobora guhamagaza itangazamakuru tudafite igisubizo cya nyuma byagaragara nk’aho turi kuvuga ibintu bidafite aho bivuye n’aho bigeze ariko mubaye mwumva mutanyuzwe n’icyo mbasubije dufite urwego rukuru rwacu nirwo rukemura ibintu nk’ibyo iyo byaje tugakora inama nk’abasenyeri. Hari abasuye Diyoseze ya Shyira, hari raporo ya mbere yakozwe hari iya kabiri izakorwa mu gihe gito tube dufite ikintu dushobora gutangariza."

Yakomeje avuga ko ihagarikwa rye ryari ridakurikije amategeko kandi ko nabyo bari kubishakira igisubizo.

Ati "Hariho ikosa ryari ryakozwe, hari urwego bari basimbutse biba ngombwa y’uko babikosora kuko RGB yadusabye ko tubikosora nta muyobozi ujya yanga gukora icyo abandi bamutegetse. Abakirisitu bacu ni ukubabwira ko ikibazo cyacu kiri mu nzego zibifitiye ububasha kandi mu minsi idatinze kiraba cyakemutse nta byacitse na gato, ndahari kandi n’abayobozi banjye nabo barabizi."

Kuri ubu, Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel, yahagaritswe ku mirimo ye bikozwe n’Umuyobozi Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, Musenyeri Dr Laurent Mbanda ndetse amusimbuza Rev. Augustin Ahimana by’agateganyo mu gihe bagitegereje ibya burundu bizava mu bugenzuzi bukiri gukorwa.

Ibaruwa N° 48/2024, yo ku wa 24 Ukwakira 2024, yanditswe na Musenyeri Dr Laurent Mbanda, ayandikiye Rev. Augustin Ahimana, amwemeza nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira, agasimbura Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel wahagaritswe by’agateganyo, igira iti "Impamvu y’iyi baruwa, ni ukugushyira mu mirimo nk’Umushumba w’agateganyo wa Diyoseze ya Shyira biturutse ku bimenyetso by’ubugenzuzi buyobowe na RGB muri Diyoseze no guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo kwa Rt Rev. Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel."

Ikomeza igira iti "Nk’uko biteganywa n’itegeko 2, 12 rigenga EAR, uku guhagarikwa kuzarangirana n’isozwa ry’ubugenzuzi buri gukorwa. Turizera ko Imana izagufasha gukora neza izi nshingano. Ndakwizeza amasengesho n’ay’abo muhuje inshingano muri uyu murimo."

Iyi baruwa yamenyeshejwe Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Abasenyeri bose ba EAR, Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bwa EAR na Komite Nyobozi ya EAR Diyoseze ya Shyira.

Diyoseze ya Shyira imaze iminsi yumvikana mu bibazo by’imiyoborere, imicungire n’imikoreshereze y’imitungo aribyo byahagurukije iri Torero na RGB kugira ngo bishakirwe ibisubizo.

Musenyeri Mugisha Samuel wa EAR-Shyira uvugwa mu bibazo yahagaritswe ku mirimo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .