00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda rwatsinze RDC mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 16 September 2026 saa 04:35
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu Bagabo yegukanye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika, nyuma yo gutsinda Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-1.

Uyu mukino wa kabiri wo mu Itsinda D muri iri irushanwa rikomeje kubera muri Tunisia, wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 muri Palais des Sports Elmenzah i Tunis.

U Rwanda rwawutangiye neza, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-22. RDC yahise yigaranzura abasore b’umutoza Frédéric Guérin, itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-21, amakipe yombi ahita anganya iseti imwe kuri imwe.

Mu iseti ya gatatu, Abanyarwanda bongeye kwinjira mu mukino neza, bagaragaza imbaraga mu guhagarika serivisi z’Abanye-Congo no gutsinda, bayegukana ku manota 25-21.

Ikipe y’u Rwanda yakomeje kwitwara neza no mu iseti ya kane, ntiyemerera RDC kongera kuyigora. Yayitsinze ku manota 25-20, isoza umukino yegukanye intsinzi y’amaseti 3-1.

Iyi ntsinzi yabaye iya kabiri y’u Rwanda muri iri rushanwa, rushimangira amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho dore ko rwari rwatsinze Centrafrique amaseti 3-0 ku wa Kabiri.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga ku wa Kane, ubwo ruzaba ruhanganye na Cameroun mu mukino usoza iyo mu Itsinda D.

Abakinnyi b'u Rwanda bishimira intsinzi babonye kuri RDC
U Rwanda rwabonye intsinzi ya kabiri mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Tunisia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages