Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nzeri 2025, ni bwo ku kibuga cya Hassan Mostafa Hall kiri mu mujyi wa Cairo wo mu Misiri, hatangiye kubera iyi mikino ihuza amakipe y’ibihugu bitandukanye.
Umukino wa mbere w’u Rwanda rwari rwahuye na Maroc, runawutangira neza kuko rwatsinze iseti ya mbere ku manota 25-20, ariko Maroc iva inyuma yegukana iseti ya kabiri ku manota 25-16.
Ibi byafashije iki gihugu cyo mu Barabu kwitwara neza mu iseti ya gatatu iyitwara itsinze amanota 25-13. U Rwanda rwahise rugerageza kugaruka mu mukino rwihagararaho rwegukana iseti ya kane ku manota 25-21.
Byabaye ngombwa ko hakinwa iseti ya kamarampaka, yegukanwe na Maroc yatsinze amanota 15-11.
Umukino wa kabiri u Rwanda ruzahura na Cameroun, tariki ya 15 Nzeri, mu gihe uwa nyuma wo mu itsinda uzaruhuza na Kenya ku wa 17 Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!