Mu ijoro ryo ku wa 22 Kamena 2025, ni bwo kuri Petit Stade i Remera haberaga imikino y’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo muri Tanzania, Kenya na Uganda n’ayo mu Rwanda.
REG VC yari imwe mu zihagarariye u Rwanda, mu bagabo ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHEMA yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-18, 25-27, 25-22, 25-18).
Muri iki cyiciro kandi amakipe yo hanze y’u Rwanda yerekanye ko yaryitabiriye afite intego, aho umukino w’umwanya wa gatatu wegukanywe na KPA yo muri Kenya yatsinze Chazpir yo muri Uganda amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abagore amakipe yo mu Rwanda yari ahagaze neza, dore ko Police WVC yari ishyigikiwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ari yo yegukanye igikombe.
Yacyegukanye nyuma yo gutsinda RRA WVC amaseti 3-1 (25-15, 22-25, 25-15, 27-25). APR WVC yari mu zihabwa amahirwe yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda amaseti Kepler WVC amaseti 3-1.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!