00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: REG VC na Police VC zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 23 June 2025 saa 02:13
Yasuwe :

REG VC mu bagabo na Police WVC mu bagore, ni yo makipe yitwaye neza yegukana Irushanwa Mpuzamahanga rya Volleyball ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Kamena 2025, ni bwo kuri Petit Stade i Remera haberaga imikino y’iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe yo muri Tanzania, Kenya na Uganda n’ayo mu Rwanda.

REG VC yari imwe mu zihagarariye u Rwanda, mu bagabo ni yo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda CHEMA yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-18, 25-27, 25-22, 25-18).

Muri iki cyiciro kandi amakipe yo hanze y’u Rwanda yerekanye ko yaryitabiriye afite intego, aho umukino w’umwanya wa gatatu wegukanywe na KPA yo muri Kenya yatsinze Chazpir yo muri Uganda amaseti 3-1.

Mu cyiciro cy’abagore amakipe yo mu Rwanda yari ahagaze neza, dore ko Police WVC yari ishyigikiwe n’abarimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ari yo yegukanye igikombe.

Yacyegukanye nyuma yo gutsinda RRA WVC amaseti 3-1 (25-15, 22-25, 25-15, 27-25). APR WVC yari mu zihabwa amahirwe yasoreje ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda amaseti Kepler WVC amaseti 3-1.

Abakinnyi ba Police WVC bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutwara irushanwa ryo kwibuka
Abakunzi benshi ba Volleyball mu Rwanda bari bitabiriye iyi mikino
Police WVC yatsinze amaseti 3-1 ku mukino wa nyuma
Police WVC yatsinze REG WVC ku mukino wa nyuma
Muvara Ronald ari mu bakinnyi bitwaye neza mu irushanwa
Abakinnyi ba REG VC bishimiye kwegukana Igikombe cy'Irushanwa Mpuzamahanga ryo Kwibuka
CHEMA yo muri Kenya yatsinzwe na REG VC yo mu Rwanda zahuriye ku mukino wa nyuma
REG VC yitwaye neza muri iri rushanwa rihuza amakipe akomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .