Kuri uyu wa Kane, tariki ya 20 Kanama 2026, ni bwo CAVB yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo itangaza impinduka kuri iri rushanwa ryaburaga igihe gito ngo ribere muri RDC.
Iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kinshasa kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nzeri 2026, ariko ryahinduriwe amatariki rishyirwa hagati ya tariki ya 13 na 26 Nzeri 2026.
Izindi mpinduka zabaye ni uko imikino itazabera i Kinshasa nk’uko byari biteganyijwe, ahubwo izabera mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia ku mpamvu z’icyorezo cya Ebola cyibasiriye ibice bitandukanye muri RDC.
Umubare w’abamaze kwandura Ebola muri RDC warenze 5.000, mu gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko ingamba zo gukumira iki cyorezo zitaratanga umusaruro wari witezwe.
Ebola iri gukomeza gukaza umurego kuva yatangazwa ku mugaragaro ku wa 15 Gicurasi 2026.
Inzego z’ubuzima zigaragaza ko ibikorwa byo kuyikumira bibangamiwe n’ibikorwaremezo by’ubuzima bike, abaturage bamwe batitabira gahunda zo kuyirwanya, umutekano muke ndetse n’imyigaragambyo y’abakozi bari mu bikorwa byo guhangana n’iki cyorezo.
Irushanwa ry’Igikombe cya Afurika rizakinwa n’ibihugu 16 biyoboye ibindi muri Volleyball muri Afurika. Ibi bihugu birimo n’u Rwanda, ndetse n’abakinnyi 21 bahamagawe n’Umutoza Mukuru, Frédéric Guérin, batangiye umwiherero witegura iyi mikino.
Amakipe azitwara neza azabona itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2027, ndetse no gukina Imikino ya Olempike izabera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2028.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!