00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: Misiri yabujije u Rwanda gukora amateka mu Gikombe cya Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 3 September 2026 saa 05:54
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Volleyball y’Abagore yananiwe gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro yayo ya mbere, nyuma yo gutsindwa n’iya Misiri amaseti 3-0 muri ½ cy’iri rushanwa riri kubera muri Kenya.

Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 3 Nzeri 2026, muri Kasarani Indoor Arena iherereye i Nairobi.

Misiri yagaragaje urwego ruri hejuru mu iseti ya mbere yatsinze ku manota 25-5, mu gihe Abanyarwandakazi bazamuye icyizere mu iseti ya kabiri, ariko na yo bayitsindwa ku manota 25-17.

Icyizere cy’Ikipe y’u Rwanda cyakomeje kuzamuka uko umukino wagendaga, yihagararaho imbere ya Misiri mu iseti ya gatatu, ariko na yo iyitsindwa bigoranye ku manota 32-30.

Iyi ntsinzi yahesheje Misiri itike yo gukina umukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 4 Nzeri 2026, mu gihe u Rwanda rusigaje guhatanira umwanya wa gatatu.

Mu guhatanira umudali w’Umuringa, u Rwanda ruzakina n’ikipe itsindwa hagati ya Cameroun na Kenya, amakipe ahurira mu wundi mukino wa ½.

Ikipe y’u Rwanda yashakaga gukora amateka yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere dore ko umusaruro mwiza yagize ari ukuba iya kane mu 2023 aho na bwo yatsinzwe na Misiri amaseti 3-0 muri ½.

Mu nshuro enye u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa, rwabaye urwa 10 mu 2007, ruba urwa cyenda mu 2011 mu gihe rwakuwe mu irushanwa rwari rwakiriye mu 2021.

Uyu mwaka, Ikipe y’Igihugu yageze mu makipe ane ahagaze neza nyuma yo kwitwara neza mu mikino y’amatsinda, aho yasoreje ku mwanya wa mbere mu Itsinda D yarimo na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Mu mikino y’amatsinda, u Rwanda rwatangiye rutsinda Algeria amaseti 3-0, rukomereza ku ntsinzi y’u Burundi na yo y’amaseti 3-0, mbere yo gutsinda RDC amaseti 3-0.

Muri 1/8, u Rwanda rwatsinze Burkina Faso mbere yo guhura na Ghana rukayitsinda amaseti 3-1 (25-17, 24-26, 25-19, 25-18) muri ¼.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Misiri yongeye kubuza u Rwanda kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cya Afurika cy'Abagore
Ikipe y'u Rwanda ntiyorohewe na Misiri umukino ugitangira
Kapiteni w'u Rwanda, Munezero Valentine, asinya mbere yo gutangira umukino
Abanyarwanda baba muri Kenya bari bashyigikiye Ikipe y'Igihugu muri uyu mukino wabereye muri Kasarani Indoor Arena
Abanyarwandakazi bihagazeho mu iseti ya gatatu ariko babura amahirwe yo kwica umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages