Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza ndetse n’abazabaherekeza mu Gikombe cya Afurika bakiriwe kuri Minisiteri ya Siporo.
Mbere yo kubashyikiriza ibendera, Minisitiri Mukazayire yabanje kugenera ubutumwa bwihariye abagiye guhagrarira igihugu, abereka impamvu zo gutuma bahatana.
Ati “Keretse uramutse uri ikigwari cyangwa udashaka gukina, ariko ubundi uwo ukinnye na we akurusha ugira icyo umwigiraho, ukamenya icyo yakoze wowe utakoze kugira ngo ubutaha uzamurushe. Ikipe iyo ari yo yose ishobora kuba iya mbere."
“Tuba dufite ubushobozi bufite aho bugarukira, ariko hari ibyo abantu bagomba gukora kugira ngo bagere ku musaruro bakeneye. Icyo turagira ngo tukibasezeranye ko no muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hari ibyo turi gukora kugira ngo nyuma y’aya marushanwa twazafatanya kugira ngo ikipe y’igihugu irusheho kugira andi marushanwa.”
Yagaragaje ko iri rushanwa rikwiriye kuba intabwe mu iterambere ry’Ikipe y’Igihugu, ku buryo n’iyo batakwegukana irushanwa ariko bazaryegukana mu marushanwa azakurikiraho.
Ati “Ntabwo mu myaka ibiri dukwiriye kuba tutarafata ku Gikombe cya Afurika, si ko mubibona? Ni byiza kugira intego n’umuhate wo kugira aho tugera. Mujyane ubukotanyi n’ubunyarwanda.”
Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko nta rwitwazo ruhari, kuko n’irushanwa ryajyanywe muri Tunisia, aho kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kubera hariyo icyorezo cya Ebola.
Iri rushanwa ryari riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kinshasa kuva tariki ya 7 kugeza ku ya 21 Nzeri 2026, ariko ryahinduriwe amatariki rishyirwa hagati ya tariki ya 13 na 26 Nzeri 2026.
Abakinnyi 14 bagize Ikipe y’Igihugu ni Ntanteteri Crespin, Ndayisaba Sylvestre, Nkurunziza John, Kanamugire Prince, Shyaka Frank, Twagirayezu Emmy, Niyonshima Samuel, Mutabazi Yves, Kwizera Yves, Munyinya Mugisha, Dusenge Wyclif, Ntawiha Kenny, Rwigema Simon na Mugisha Jean Santere.
Ni mu gihe Umutoza ari Frédéric Guérin aho yungirijwe na Musoni Fred na Ntawangundi Dominique.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!