Kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Gicurasi 2025, ni bwo Kepler VC yatangaje ko yamaze kubona umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino muri Volleyball.
Mu 2023, ni bwo Kepler yari yahaye akazi Nyirimana ayifasha mu marushanwa yo mu Rwanda no hanze yarwo harimo n’Irushanwa ry’Umunsi w’Intwari aheruka kwegukana muri uyu mwaka.
Iyi kipe ishaka kuzatangira neza umwaka w’imikino wa 2025/26, yahaye ikaze umutoza mushya Patrice Ndaki Mboulet watozaga REG VC, wanze kuyongerera amasezerano.
Ndaki yafashije REG VC gusoreza ku mwanya wa gatatu muri Shampiyona y’u Rwanda inshuro ebyiri ziheruka yikurikiranya. Muri uyu mwaka kandi yabaye uwa gatatu mu mikino y’Akarere ka Gatanu, ndetse mu mwaka wa 2022 na 2023 yegukanye Igikombe cya CAVB Zone IV.
Nyuma yo guhabwa akazi, agiye gutangira gufasha Kepler VC kwitegura imikino y’Irushanwa ryo Kwibuka muri Volleyball.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!