Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 30 Kanama 2026, muri Kasarani Arena Hall y’i Nairobi muri Kenya, ahari kubera iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Afurika.
U Rwanda rwagaragaje imbaraga kuva ku iseti ya mbere, aho rwasize u Burundi amanota menshi, rubutsinda ku manota 25-19.
Mu iseti ya kabiri na bwo Abanyarwandakazi bakomeje gusatira, bayitwara ku manota 25-16, mbere yo gusoza umukino batsinda iseti ya gatatu ku manota biboroheye cyane ku manota 25-8.
Iseti ya mbere yakinwe iminota 18, iya kabiri ikinwa iminota 22 mu gihe iya gatatu yakinwe iminota 18.
Muri uyu mukino wamaze isaha imwe n’iminota umunani, abakinnyi bitwaye neza bagafasha u Rwanda cyane harimo Nyirahabimana Marie Divine wakoze amanota 16 harimo 14 yasatiriye akayatsinda n’andi abiri yakuye ku mipira yahuriyeho n’abakinnyi ba Burkina Faso.
Mu gushaka itike ya ½, u Rwanda ruzakina na Ghana yasezereye Zambia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!