Nyuma y’amezi 11, Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Volleyball yashyikirijwe agahimbazamusyi nk’ishimwe ryo kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Cameroun muri Kanama 2023.
Iyi kipe y’umutoza Paulo de Tarso yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma itsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (14-25, 11-25, 10-25).
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, iyi kipe nabwo yatsinzwe na Cameroun yari mu rugo amaseti 3-1.
Muri iri rushanwa ryarangiye ryegukanywe na Kenya, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Munezero Valentine yari mu bakinnyi beza b’irushanwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!