Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 3 Werurwe 2025, ni bwo habaye imikino ya nyuma, uwabimburiye indi uba uw’abagore, ubwo APR WVC yakinaga na Kenya Pipeline WVC.
APR WVC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda KCB WVC yo muri Uganda amaseti 3-0, mu gihe Kenya Pipeline WVC yahageze yakuyemo Sport-S na yo yatsinze amaseti 3-0.
Umukino wahuje amakipe yombi wari ukomeye cyane, ndetse iseti ya mbere ntiyahira Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda kuko yatsinzwe amanota 25-20. Iya kabiri yayinjije mu mukino neza iyegukana itsinze 17-25.
Amaseti abiri ya nyuma ni yo yari ingorabahizi muri uyu mukino kuko Kenya Pipeline WVC yifuzaga kugaruka, ariko iya gatatu irangira ari amanota 24-26, mu gihe iya kane yo yabaye amanota 23-25. Umukino warangiye APR VC itsinze amaseti 3-1.
Amakipe yo mu Rwanda yihariye iyi mikino. Hahise hakurikiraho uwahuje APR VC na Police VC, dore ko aya makipe yombi anamenyeranye muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball.
Iseti ya mbere amakipe yombi yagaragaje inyota yo gutsinda, ariko APR VC iba ari yo yegukana iseti ibanza ku manota 26-24. Iya kabiri yegukanywe n’Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ku manota 25-19.
Izindi zose zatwawe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatsinze amanota 25-18 ku iseti ya gatatu, ndetse na 25-21 ku ya kane. Yahise yegukana iki gikombe icyambura Police VC yagitwaye umwaka ushize yifuzaga kucyisubiza.
Irushanwa rya CAVB Club Championship 2025, ryahuje amakipe yo mu bihugu bitandukanye byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho kuri iyi nshuro hitabiriye amakipe yo muri Uganda yakiriye imikino, Tanzania, Kenya, Burundi na Sudani y’Epfo.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!