Iri rushanwa rizabera muri Uganda kuva itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 4 Werurwe 2025.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atandatu, aho mu bagabo ari Police VC ifite igikombe giheruka, REG VC na Kepler VC.
Mu bagore ni Rwanda Revenue Authority yatsindiwe ku mukino wa nyuma, Police WVC na APR WVC.
Uganda izakira irushanwa izatanga amakipe umunani arimo ane y’abagabo ariyo Sport-S, Nemostars, KAVC na UCU n’andi y’abagore Nkumba, Sport-S, Ndejje na KCCA.
Ni mu gihe muri rusange ryitabirwa n’amakipe yo mu Rwanda, Uganda, Kenya n’u Burundi.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!