Mukunzi wakiniraga REG VC kuva mu 2018, yavuze ko yerejeke muri UTB VC nyuma y’uko hari ibyo izamufasha ku ntego afite z’ahazaza.
Ati “Nishimiye kuza mu ikipe y’umuhondo n’icyatsi. Nk’uko musanzwe mubizi ku mukinnyi ushaka kureba imbere ye hari ibintu akurikiza kugira ngo ave mu ikipe ahindure ajye mu yindi. Hari ibyo UTB yampaye mbona nange ari byiza ku hazaza hange mfata icyemezo kandi ni icyemezo nafashe mbona ari cyiza ngomba gukurikiza.”
UTB VC yaguze uyu mukinnyi nyuma yo gusoreza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona ishize, aho yatsinzwe na APR VC ku mukino wa nyuma.
Umutoza Nyirimana Fidèle wakoranye na Mukunzi Christophe muri Gisagara VC, yavuze ko bishimishije kugira umukinnyi nka we kuko bizafasha ikipe ye guhatanira igikombe cy’umwaka utaha w’imikino.
Mu mpera z’icyumweru, ubuyobozi bwa Kaminuza ya UTB, bwashimiye ikipe y’abagabo n’iy’abagore uko izitwaye mu mwaka ushize, aho zegukanye ibikombe birindwi.
Ibi byakozwe mu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye mu Karere ka Rubavu, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Umuyobozi wa Kaminuza ya UTB akaba na Perezida w’ikipe ya UTB VC, Dr Kabera Calixte, yashimiye abakinnyi bose ba UTB Volleyball (abagabo n’abagore) uburyo bagaragaje guhatana mu mwaka w’imikino wa 2019/20.
Yavuze ko kuri we abagore besheje imihigo ku kigero cya 80% kuko mu bikombe bitanu byakiniwe batwayemo bine birimo n’icya Shampiyona.
Mu bikombe bitanu ikipe y’abagabo yakiniye, yatwayemo bitatu mu gihe ibyo itatwaye, yasoreje ku mwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!