00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rwatomboye RDC n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 August 2026 saa 08:34
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu ya Volleyball y’Abagore yisanze mu Itsinda D hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi mu Gikombe cya Afurika, CAVB Nations Championship 2026.

Iri rushanwa riri kubera mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya guhera ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama, rizasozwa ku wa 5 Nzeri 2026.

Tombola y’uburyo ibihugu 15 bizahura mu matsinda yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere. Maroc yari mu bihugu byari gukina iri rushanwa ariko yikuramo ku munota wa nyuma.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda D hamwe na Algeria, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Itsinda A rigizwe na Kenya yakiriye irushanwa, Mali na Zambia naho Itsinda B ririmo Misiri, Uganda, Burkina Faso na Sénégal.

Ni mu gihe Itsinda C rigizwe na Cameroun, Nigeria, Tunisia na Ghana.

Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itangira irushanwa ikina n’iya Algeria kuri uyu wa Kabiri Saa 11:30 kuri Ulinzi complex.

Ubwo u Rwanda rwaherukaga gukina igikombe cya Afurika mu 2023, rwegukanye umwanya wa kane inyuma ya Misiri, Kenya na Cameroun.

Abakinnyi bagize Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kuri iyi nshuro ni Mpuhwezimana Diane, Ndagijimana Iris, Musaniwabo Hope, Tuyishime Aloysie, Musabyemaliya Donatha, Umutoni Anitha, Nzamukosha Olive, Uwimbabazi Lea, Yankurije Françoise, Munezero Valentine, Nyirahabimana Marie Divine, Mukandayisenga Benitha, Uzamukunda Fillette na Dusabe Flavia.

Umutoza ni Frédéric Guérin aho yungirijwe na Hatumimana Christian na Igihozo Cyuzuzo Yvette.

Abakinnyi bagize Ikipe y'Igihugu yitabiriye Igikombe cya Afurika i Nairobi muri Kenya
Ikipe y'Igihugu ya Volleyball igiye kongera guhatanira Igikombe cya Afurika nyuma yo kuba iya kane mu 2023
Ku wa Mbere, u Rwanda rwari rwipimye na Algeria mu mukino wa gicuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages