00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Volleyball: U Rwanda ruracakirana na Misiri mu mukino utanga itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 16 September 2018 saa 12:55
Yasuwe :

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu basore batarengeje imyaka 21 iracakirana na Misiri mu mukino wa ½ mu gikombe cya Afurika, isabwa gutsinda igahita ibona itike yo kuzitabira igikombe cy’Isi umwaka utaha.

Muri iyi mikino y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 21 kiri kubera muri Nigeria, u Rwanda rwari mu itsinda A hamwe na Tunisia yatangiye irutsinda amaseti 3-0, rutsinda Nigeria amaseti 3-0, rutsinda na Cameroun bigoranye amaseti 3-2.

Umukino wa Cameroun wabaye kuri uyu wa Gatanu wari indyankurye kuko buri kipe yasabwaga gutsinda igahita ibona itike ya ½, warangiye abasore batozwa na Paul Bitok batsinze ku maseti 3-2 (25-21, 25-19, 23-25, 22-25, 15-12).

Byatumye u Rwanda ruzamuka ari urwa kabiri n’amanota atanu inyuma ya Tunisia yagize icyenda naho Nigeria na Cameroun zisezererwa zifite amanota abiri buri imwe.

U Rwanda rwabaye igihugu rukumbi cyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyabashije kugera muri ½ cy’iri rushanwa kuko no mu itsinda B hazamutse Misiri ari iya mbere ikurikiwe na Maroc naho Congo Kinshasa na Chad birataha.

Nk’uko amategeko y’iri rushanwa abiteganya, muri ½ ikipe yazamutse iyoboye itisnda A ihura n’iyabaye iya kabiri mu itsinda B bivuze ko Tunisia igomba guhura na Maroc naho Misiri igahura n’u Rwanda.

Umukino w’u Rwanda na Misiri uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 16 Nzeri 2018, saa mbiri z’ijoro ku masaha y’i Kigali, ukaza kubanzirizwa n’uwa Tunisia na Maroc saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok yatangaje ko n’ubwo bitoroshye guhura n’igihangange Misiri, hari icyizere ko bitwara neza.

Yagize ati “Ndabizi ko Misiri ifite ubunararibonye, ni bo bafite igikombe batwaye mu mwaka ushize, gutsinda uyu mukino biratanga kugera ku mukino wa nyuma, natwe turiteguye guhatana kugeza ku munota wa nyuma.”

Amakipe abiri abasha kugera ku mukino wa nyuma niyo azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 21, kizabera Bahrain mu 2019.

Abakinnyi b'u Rwanda mu byishimo nyuma yo gutsinda Cameroun
U Rwanda rufite akazi gakomeye ko kwikura imbere ya Misiri kugira ngo rubone itike y'igikombe cy'Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages