Iri rushanwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 47, rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane wa Afurika, ariko akaba yiyongeramo andi akomeye mu bihugu bitandukanye.
Mbere y’uko riba, FRVB na CAVB byasinyanye amasezerano yo kuryakira, mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Werurwe 2026.
FRVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Ngarambe Raphaël mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo, Bouchra Hajij.
Ngarambe Raphaël yavuze ko bishimiye gusinya amasezerano yo kwakira irushanwa nk’iri mu gihugu aho rizatanga itike ku bazitabira Igikombe cy’Isi.
Perezida wa CAVB, Bouchra Hajij, yashimiye u Rwanda rwemeye kwakira iri rushanwa, avuga ko biteze ko rizagenda neza ndetse rizaba ritandukanye n’andi yose.
Ati “U Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu. Korohereza Abanyafurika kubona visa biri mu bituma ibyo rukora bigenda neza. U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza."
Yongeyeho ati "Nizera ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwagize uruhare mu kuzamura impano kandi byatanze icyerekezo gihamye, mu kuzamura ubukungu bw’igihugu."
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, witabiriye isinywa ry’aya masezerano, yashimiye CAVB yagiriye u Rwanda icyizere cyo kwakira irushanwa, yizeza ko abazaryitabira bazirebera impamvu ari igihugu kiberanye na siporo.
Ati "Ni ishema kuba ku nshuro ya mbere tuzakira Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho izitabirwa n’amakipe 24 ari ku rwego rukomeye. Nk’abazakira, tuzereka abazitabira ko dufite aho bashobora kugaragariza impano zabo zikagera ku rwego rwo hejuru."
Mbere yo gusinya aya masezerano, hamuritswe ikirango cy’iri rushanwa rizabera i Kigali.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.
Igihugu cyakiriye gihagararirwa n’amakipe ane uko akurikirana ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka wabanje. Bivuze ko u Rwanda rwahagararirwa n’amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.
Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!