00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

REG VC yegukanye ‘Memorial Kayumba 2026’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 March 2026 saa 11:07
Yasuwe :

Ikipe ya REG VC yegukanye igikombe cy’irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare (Indatwa n’Inkesha) rya “Memorial Kayumba 2026” nyuma yo gutsinda Gisagara VC yari yatwaye iri rushanwa mu 2025.

Ku Cyumweru, tariki ya 8 Werurwe 2026, ni bwo hasojwe iri rushanwa ryabaye iminsi ibiri ku bibuga bitandukanye byo muri Groupe Scolaire Officiel de Butare.

REG VC yegukanye iri rushanwa itsinze Gisagara VC yari ifite igikombe giheruka, ku mukino wa nyuma, amaseti 3-1 (25-14 ,25-20, 24-26, 25-21). Ni mu gihe EAUR VC yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Kepler VC amaseti 3-1.

Mu cyiciro cy’amakipe ya za Kaminuza (Varsity League), Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye amaseti 3-0 (21-25,22-25, 15-25), mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na Win Star VC itsinze Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo amaseti 3-2.

Mu ngimbi, Umutara Polytechnique yegukanye igikombe itsinze Nyanza TSS amaseti 3-1 (25-12, 28-26, 16-25, 25-16) mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe na GSOB itsinze Petit Séminaire Virgo Fidelis amaseti 3-0.

Mu bakanyujijeho, Kinyinya VC yegukanye igikombe itsinze Umucyo VC amaseti 3-0, mu gihe Indatwa VC yatwaye umwanya wa gatatu itsinze Rusizi VC amaseti 3-0.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Regina Pacis yegukanye igikombe itsinze GSOB amaseti 3-2 (14- 25, 25-19, 25-20, 18-25, 15- 11) mu gihe Nyaruguru yatwaye umwanya wa gatatu itsinze PSVF amaseti 3-0.

Mu bakanyujijeho, Kinyinya Veterans yegukanye igikombe itsinze Umucyo VC amaseti 3-0 (21-25, 17-25, 15-25).

Muri siporo yo koga, abakinnyi barushanyijwe mu nyogo zitandukanye, zirimo ‘Breaststroke’ muri metero 50 mu cyiciro cy’abagore n’abagabo ndetse na ‘Freestyle’ metero 50.

Muri Breaststroke y’abagore, Nyiramugisha Vanessa wiga muri Groupe Scolaire Butare Catholic yahize abandi akoresheje amasegonda 57 n’iby’ijana 68 naho mu bagabo hatsinda Nyumbayire Eddy wa GSOB akoresheje amasegonda 46 n’iby’ijana 54.

Muri Freestyle, mu bagore, Nyiramugisha Vanessa wiga muri Groupe Scolaire Butare Catholic, yahize abandi akoresheje amasegonda 52 n’iby’ijana 66 naho Nkusi Yvan wiga muri GSOB, ahiga abandi bagabo akoresheje amasegonda 40 n’iby’ijana 49.

Uretse imikino ya Volleyball n’iyo Koga, hanakinwe Igisoro no kurushanwa mu gutwara igare.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Officiel de Butare, Padiri Charles Hakizimana, yagize ati “Ishuri ryacu ritanga uburezi bugamije gufasha abana kuzibeshaho mu myaka iri imbere, haba mu bumenyi n’uburere ndetse n’impano yifitemo zidasigaye inyuma. Turashimira amakipe yitabiriye kandi turizeza ko umwaka utaha, iri rushanwa rizaba riryoshye kurushaho”.

Padiri Kayumba wibukwa, yayoboye Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB) Indatwa n’Inkesha kuva mu 1995 kugeza mu 2009 ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.

REG VC yegukanye ‘Memorial Kayumba 2026’ itsinze Gisagara VC yari ifite irushanwa riheruka
Abana bafite impano yo gutwara amagare bongeye kwiyerekana
Ku nshuro ya mbere hakinwe igisoro muri iri rushanwa
Piscine ya GSOB ni yo iberaho amarushanwa yo koga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages