Uyu mutoza hashize iminsi mike havuzwe ko yahagaritswe nyuma yo kuva gukina umukino w’Icyiciro cya Kabiri, ariko ibaruwa imuhagarika akaba yamaze kuyibona byemewe n’amategeko kuri uyu wa 27 Ukwakira 2022.
Nyirimana ibyo ashinjwa harimo kuba yaragaragaje kutumvikana n’ikipe ubwo yavaga i Gisagara igiye gukina Icyiciro cya Kabiri cya Shampiyona muri Volleyball i Kigali. Kuri uwo munsi uyu mutoza yagiye wenyine ndetse yanga no kubana n’ikipe.
Umuyobozi w’ikipe ya Gisagara VC, Mudahemuka Clovis yemeye ko ikipe yahagaritse Umutoza Nyirimana by’igihe gito kubera iyo myitwarire yagaragaje ubwo ikipe yari mu mikino yayo i Kigali.
Ati “Nibyo twamaze guhagarika umutoza w’ikipe yacu kubwo kugaragaza imyitwarire idahwitse ubwo ikipe yazaga mu mujyi wa Kigali gukina icyiciro cya kabiri [Phase II]. Twamuhagaritse igihe kingana n’iminsi umunani isanzwe y’akazi.”
Uyu muyobozi yongeyeho ibindi byatumye bamuhagarika harimo kO akunze kugaragaza imyitwarire itari myiza irimo agasuzuguro, gutererana ikipe mu gihe iri kwitegura imikino.
Ubwo yasabwaga ibisobanuro n’ubuyobozi bwe, Nyirimana ntabwo yashakaga kubitanga.
Nyirimana Fidèle yageze muri iyi kipe ya Gisagara Volleyball Club muri Gashyatare uyu mwaka aho yari asimbuye Ndahiro Joseph.
Nyuma yo guhagarikwa kwa Nyirimana, biratuma ikipe ya Gisagara VC ikina mu mpera z’iki cyumweru idafite umutoza mukuru.
Ikipe ya Gisagara VC ni yo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona nyuma y’uduce tubiri twose tumaze gukinwa. Ifite amanota inganya 13 inganya na APR ndetse na REG.
Agace ka Gatatu gateganyijwe kubera mu Karere ka Kirehe taliki ya 29 Ukwakira 2022.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!