Kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ni bwo Komisiyo y’Amatora muri FRVB, iyoborwa na Me. Gashagaza Philbert, yashyize ahagaragara abakandida bemewe.
Ngarambe Raphaël uyobora iri Shyirahamwe kuva muri Gicurasi 2021, yongeye kwemezwa nk’umukandida rukumbi.
Umukandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere ni Zawadi Geoffrey naho uwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri ni Gasasira Janvier (ufite ibyo abura muri dosiye ye).
Zawadi Geoffrey yari asanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa, aho yari yasimbuye Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ muri Werurwe 2023, ariko ubu yahisemo kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, umwanya wari usanzweho Nsabimana Eric ‘Machine’.
Abakandida babiri bazahatanira gusimbura Mucyo Philbert ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru ni Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste.
Ni mu gihe Umulisa Henriette yiyamamarije kuba Umubitsi, umwanya wari usanzweho Karigirwa Grace.
Ishimwe Clémence na Nsengiyuma Alphonse biyamamarije kujya muri Komite Nkemurampaka naho Uwamariya Rose na Bitukuze Scholastique bajya muri Komite Ngenzuzi.
Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB ateganyijwe ku wa 20 Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!