00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngarambe Raphaël yongeye kwiyamamariza kuyobora FRVB

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 September 2025 saa 12:48
Yasuwe :

Ngarambe Raphaël wari umaze imyaka ine ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), yongeye kwiyamamariza kuriyobora nk’umukandida rukumbi.

Kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ni bwo Komisiyo y’Amatora muri FRVB, iyoborwa na Me. Gashagaza Philbert, yashyize ahagaragara abakandida bemewe.

Ngarambe Raphaël uyobora iri Shyirahamwe kuva muri Gicurasi 2021, yongeye kwemezwa nk’umukandida rukumbi.

Umukandida ku mwanya wa Visi Perezida wa Mbere ni Zawadi Geoffrey naho uwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri ni Gasasira Janvier (ufite ibyo abura muri dosiye ye).

Zawadi Geoffrey yari asanzwe ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa, aho yari yasimbuye Bagirishya Jean de Dieu ‘Jado Castar’ muri Werurwe 2023, ariko ubu yahisemo kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Ubutegetsi n’Imari, umwanya wari usanzweho Nsabimana Eric ‘Machine’.

Abakandida babiri bazahatanira gusimbura Mucyo Philbert ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru ni Dukunde Jean Jacques na Ntanteteri Vedaste.

Ni mu gihe Umulisa Henriette yiyamamarije kuba Umubitsi, umwanya wari usanzweho Karigirwa Grace.

Ishimwe Clémence na Nsengiyuma Alphonse biyamamarije kujya muri Komite Nkemurampaka naho Uwamariya Rose na Bitukuze Scholastique bajya muri Komite Ngenzuzi.

Amatora ya Komite Nyobozi nshya ya FRVB ateganyijwe ku wa 20 Nzeri 2025.

Ngarambe Raphaël yongeye kwiyamamariza kuyobora FRVB
Zawadi Geoffrey yiyamamarije kuba Visi Perezida wa Mbere muri FRVB

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages