Kwizera Pierre wanabaye muri REG VC nk’umukinnyi, yahawe amasezerano y’imyaka ibiri ari umutoza mukuru ugiye gusimbura Mugisha Benon ukomoka muri Uganda.
Kwizera yaherukaga muri aka kazi ko gutoza ubwo yari muri Gisagara Volleyball na yo yabanje gukinira nyuma akanayitoza mu 2020.
Kwizera yasezeye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu 2017 ubwo hari hasojwe irushanwa ry’akarere ka gatanu ryabereye mu Rwanda.
Kwizera kandi yabaye umukinnyi ukomeye kuko yanakinnye ku rwego mpuzamahanga. Yakinnye muri Algerie mu ikipe ya OMK El Milia mu 2013.
Marshall kandi yatwaranye ibikombe bya shampiyona n’amakipe atandukanye arimo APR VC, REG VC na Gisagara VC. Yanabaye kandi mu Umubano Blue, Tigers Lycée de Nyanza, Rayon Sports na Kigali Volleyball Club.
Marshall agiye gutoza ikipe ya REG VC yakiniye ikaba inakinamo murumuna we, Sibomana Mutokambali Jean Paul.
Kwizera yitezweho kugarura ubukana bwa REG VC imaze igihe iganzwa na Gisagara VC yihariye imidali n’ibikombe bikinirwa mu Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!