00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kepler VC na APR VC zageze muri ⅛ cya Shampiyona Nyafurika

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 25 April 2025 saa 11:20
Yasuwe :

Amakipe abiri ahagarariye u Rwanda mu mikino ya Shampiyona Nyafurika ya ‘CAVB Club Championship 2025’ ariyo APR VC na Kepler VC, yitwaye neza mu mikino y’amatsinda agera muri ⅛.

Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu matsinda y’iri rushanwa riri kubera mu mujyi wa Misrata wo muri Libya.

Umukino wabanje gukinwa ni uwa Kepler VC na Wolaita VC biri mu Itsinda C.

Ikipe ihagarariye u Rwanda yatsinze Wolaita VC yo muri Ethiopia amaseti 3-0 (25-19, 30-28, 34-32), ihita ikatisha itike ya ⅛ kuko yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri.

Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni APR VC iri mu Itsinda D, aho yatsinzwe na Al Nasser Sports Club yo muri Libya amaseti 3-1 (25–21, 20–25, 25–22, 25–22). Gutsindwa uyu mukino byayishyize ku mwanya wa gatatu ndetse ibona n’itike ya ⅛.

Imikino ya ⅛ ya ’CAVB Club Championship 2025’ izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata, aho APR VC izakina na General Service Unit yo muri Kenya, mu gihe Kepler izakina na Volleyball Club Espoir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

APR VC yatsinzwe na Al Nasser Sports Club yo muri Libya
Kepler VC izahura na Volleyball Club Espoir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa 1/8
Kepler VC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika
APR VC yatsinzwe umukino wa nyuma ariko ibona itike ya 1/8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .