Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 24 Mata 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu matsinda y’iri rushanwa riri kubera mu mujyi wa Misrata wo muri Libya.
Umukino wabanje gukinwa ni uwa Kepler VC na Wolaita VC biri mu Itsinda C.
Ikipe ihagarariye u Rwanda yatsinze Wolaita VC yo muri Ethiopia amaseti 3-0 (25-19, 30-28, 34-32), ihita ikatisha itike ya ⅛ kuko yarangije imikino y’amatsinda iri ku mwanya wa kabiri.
Indi kipe ihagarariye u Rwanda ni APR VC iri mu Itsinda D, aho yatsinzwe na Al Nasser Sports Club yo muri Libya amaseti 3-1 (25–21, 20–25, 25–22, 25–22). Gutsindwa uyu mukino byayishyize ku mwanya wa gatatu ndetse ibona n’itike ya ⅛.
Imikino ya ⅛ ya ’CAVB Club Championship 2025’ izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata, aho APR VC izakina na General Service Unit yo muri Kenya, mu gihe Kepler izakina na Volleyball Club Espoir yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!