00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri Centrafrique bahuriye mu mukino ushimangira ubumwe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 2 August 2026 saa 09:52
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zakinnye umukino wa gicuti wa Volleyball ugamije gushimangira umubano mwiza hagati yazo n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu.

Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Kanama 2026, ubera mu Kigo cya RWABATT-1 kiri i M’poko mu Mujyi wa Bangui, warangiye Ingabo z’u Rwanda (RWABATT-2) zitsinze abandi Banyarwanda amaseti 3-0.

Nk’uko byanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ingabo, iki gikorwa cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Olivier Kayumba, ari kumwe na Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Repubulika ya Centrafrique, Uwera Mignonne.

Hari kandi Umuyobozi w’ingabo z’u Rwanda ziri muri RWABAT-2, Abofisiye n’abasirikare bato, ndetse n’abagize Diaspora Nyarwanda muri Repubulika ya Centrafrique.

Minisiteri y’Ingabo yagize iti “Uretse kuba irushanwa, uyu mukino warushijeho gushimangira umubano mwiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’Abanyarwanda batuye muri CAR. Washimangiye ubumwe, gukorera hamwe, ubufatanye no gukunda igihugu, unatanga umwanya wo guhura no kugirana ubucuti.”

“Ibikorwa nk’ibi bishimangira umubano mwiza hagati y’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye n’Abanyarwanda baba mu mahanga, bikanagaragaza indangagaciro dusangiye zirimo gukunda igihugu, ubumwe no gukorera igihugu.”

Uyu mukino wa Volleyball wakiniwe mu Kigo cya RWABATT-1
Ingabo z'u Rwanda zatsinze amaseti 3-0
Amb. Olivier Kayumba yari umushyitsi mukuru muri uyu mukino
Umukino wabaye mu rwego rwo gushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages