Ni irushanwa riteganyijwe kubera mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye aho iri shuri riherereye, tariki ya 8 n’iya 9 Werurwe 2025. Rizitabirwa n’amakipe ya Volleyball akina muri Shampiyona Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ay’abato ndetse n’ay’abanyeshuri.
Kayumba Emmanuel wabaye Umuyobozi w’Ishuri ry’Indatwa n’Inkesha, yitabye Imana mu 2009. Kuva mu 2010 hatangizwa irushanwa rya Volleyball rigamije kumwibuka kuko na we yari umukunzi w’uyu mukino.
Volleyball yiharira umwanya munini muri aya marushanwa ko yitabirwa n’amakipe menshi yo mu Rwanda kandi akomeye. Aha harimo mu bagabo bakina mu Cyiciro cya mbere no mu cya Kabiri, abagore, abato, amashuri y’Icyiciro Rusange (Tronc Commun), amashuri abanza n’abakanyujijeho muri Volleyball.
Uretse iyi mikino kandi, iri shuri rikorana na Minisiteri ya Siporo muri gahunda ya Isonga yo kuzamura impano z’abato mu mikino, hakinwa amarushanwa yo koga no gusiganwa ku magare mu byiciro by’abato.
Padiri Hakizimana Charles yavuze ko uyu mwaka wihariye aho “amakipe menshi yemeye kuza gukina kandi kandi bizongera uburyohe bw’irushanwa.”
Yongeyeho ati "Urebye ni irushanwa ryagutse kurushaho kandi turizera ko rizagenda neza, tukaritunganya hamwe n’abo dufatanya bose; harimo Indatwa, abo ni abize hano na bo bafite ikipe, hari abakanyujijeho kandi baryoshya irushanwa, hari na Beach Volleyball."
Mu bandi bafatanyabikorwa b’iri rushanwa harimo Akarere ka Huye, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda n’ibindi bigo by’ubucuruzi.
Ibibuga bizakoreshwa uyu mwaka ni ibyo muri Groupe Officiel de Butare, Petit Séminaire Virgo Fidelis na IPRC Huye. Ni mu gihe kandi na Gymnase ya Gisagara n’iya Kaminuza y’u Rwanda.ishami rya Huye zishobora kwifashishwa mu gihe cy’imvura.
Padiri Hakizimana yavuze ko kuba iri rushanwa riba ku ngengabihe y’amarushanwa ya Volleyball mu Rwanda bifasha amakipe aryitabira kuguma ku rwego rwiza.
Ku bijyanye no kuryagura, yagize ati "Byari bisanzweho, twatumiraga amakipe yo muri Uganda, ayo mu Burundi yaritabiraga, n’ubu ntabwo byavuyeho aritabira. Hari ikipe y’i Bukavu yaje turakina, n’ibintu abantu bagenda banoza kurushaho. Ni Volleyball yatangiye, hiyongeramo amagare no koga kandi bituma izo mpano zikura."
Abajijwe icyo gutegura iri rushanwa bifasha ishuri, Padiri Hakizimana yavuze ko hari ubutumwa butaringirwamo bugafasha abanyeshuri n’Abanyarwanda muri rusange.
Yonyegeho ati "Uburere n’uburezi binyura muri siporo, biratworohera iyo abana barebye amarushanwa nk’aya bumvise ubutumwa bw’abayobozi, bizamura muri bo impano, uburere n’ubumenyi."
Ubwo iyi mikino yabaga mu 2024, amakipe ya APR VC mu bagore na Kepler VC mu bagabo ni yo yegukanye iri rushanwa muri Volleyball, Gisagara Volleyball Academy iryegukana mu ngimbi.
Mu mukino w’amagare wari ukinwe bwa mbere, irushanwa ryegukanywe na Ineza Butera Kevine.
Padiri Kayumba wibukwa buri mwaka, yitabye Imana tariki ya 10 Gashyantare 2009. Yari umwe mu bazamuye cyane umukino wa Volleyball mu Rwanda, kuko benshi mu bakinnyi b’uwo mukino banyuze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare ( GSOB) yayoboraga.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!