00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hazaca uwambaye: Ibyo kwitega mu Mikino ya Kamarampaka ya Volleyball

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 12 March 2025 saa 12:18
Yasuwe :

Mu mpera z’icyumweru, rurambikana muri Shampiyona ya Volleyball ahatangira gukinwa Imikino ya Kamarampaka igomba gutanga uwegukana Igikombe cya Shampiyona.

Mu bagabo, iyi mikino izahuza amakipe ane ya mbere ariyo Police VC, APR VC, Kepler VC na REG VC.

Muri ½, Police ya mbere izahura na REG ya kane, mu gihe APR ya kabiri izakina na Kepler VC.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe byo kwitegwa muri iyi mikino ihanzwe amaso na benshi.

IGIHE yaganiriye n’Umunyamakuru wa Isango Star ukurikirana Volleyball cyane, Rabbin Imani Isaac, agaruka kuri byinshi byo guhangwa amaso.

Yagaragaje ko mu bagabo bigoye kumenya uzegukana Igikombe cya Shampiyona buri kipe yerekanye ko yatsinda indi.

Ati “Ni imikino izaba igoye kuko muri Shampiyona, buri kipe yagaragaje ko yatsinda indi. Ubundi hano hazakora abatoza cyane kuko uzarusha undi ni we uzatsinda.”

Police VC ya mbere yatsinzwe umukino umwe gusa, APR ya kabiri iri mu mwuka mwiza kuko ikubutse muri Uganda,aho yegukanye Zone 5.

Mu mwaka ushize, Kepler yabuze igikombe ku munota wa nyuma, n’uyu iracyahari kandi izatanga akazi gakomeye ibifashijwemo na Dusenge Wyclif ndetse n’umutoza wayo Nyirimana Fidèle.

Umukino wa Police VC na Kepler VC ni umwe mu yo guhanga amaso
Umukino wa REG VC na Police VC ni umwe mu ihanzwe amaso

Mu bagore bizaba ari ibicika

Kimwe no mu bagabo, iyi mikino izanakinwa mu bagore, aho izahuza amakipe ane ya mbere ariyo Police WVC, Rwanda Revenue Authority, APR WVC na Kepler WVC.

Hano, amakipe ahabwa amahirwe cyane ni APR WVC na Police. RRA yatungurana, mu gihe Kepler yo iri gukina umwaka wa mbere izatanga akazi ariko kwegukana Igikombe byo biracyagoye.

By’umwihariko Police WVC yatsinzwe umukino umwe gusa muri Shampiyona byumvikanisha ubwiza bwayo.

Ni mu gihe Ikipe y’Ingabo yo imaze iminsi imeze neza cyane kuko iheruka kwegukana Zone 5 yakuye muri Uganda, inongeraho Irushanwa ryo Kwibuka Kayumba yegukanye mu cyumweru gishize.

Rabbin yakomeje agaragaza ko mu bagore bidakomeye cyane nko mu bagabo.

Ati “Mu bagore hari ukuntu ubona amakipe yo kwitega cyane kurusha andi. Aho navuga nka Police yatsinzwe umukino umwe muri shampiyona ndetse na APR WVC iri mu mwuka mwiza wo kwegukana ibikombe mu gihe cya vuba.”

Muri rusange, iyi mikino izatangira gukinwa ku wa Gatanu muri Petit Stade.

Mu bagore, Kepler WVC izakira Police WVC saa 18:00. Mu bagabo Police VC izakira REG VC saa 20:00.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Werurwe, RRA WVC izahura na APR WVC saa 16:00, mu gihe mu bagabo APR VC izakina na Kepler VC saa 18:00.

Imikino yose izabera muri Petit Stade i Remera. Muri 1/2 , hazakinwa uburyo bw’umwiza mu mikino itatu, aho ikipe izatanga indi intsinzi ebyiri izajya k mukino wa nyuma.

RRA izakina na Police WVC ku wa Gatandatu
APR WVC iri mu mwuka mwiza wo kwegukana ibikombe bibiri mu gihe cya vuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .