Ikipe ya Rwanda Revenue Authority yisanze mu itsinda A aho izahuriramo na Club Olympic Kelbie yo muri Tunisie, VC La Loi yo muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo na Force Armée de Police yo muri Cameroun.
APR yo iherereye mu itsinda C aho izacakirana na Prisons yo muri Kenya, National Alcohol and Liquor yo muri Ethiopia na Chief of Naval Staff SUB yo muri Nigeria.
Iri rushanwa ryateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyall muri Africa CAVB, ritandukanye n’umwaka ushize aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 11 gusa, uyu mwaka hiyongereyemo andi 5 bituma umubare w’abitabiriye ugera kuri 16 harimo abiri yo mu Rwanda.
Imikino iratangira kuri iki cyumweru aho amakipe ahagarariye u nka RRA VC ikina na VC La Loi yo muri Congo naho APR VC igakina na National Alcohol and Liquor.
Ayo makipe uko ari 16 yashyizwe mumatsinda ane:
Itsinda A: Club Olympic Kelbie (Tunisie), Rwanda Revenue Authority VC (Rwanda), VC La Loi (RDC) na Force Armée de Police (Cameroun).
Itsinda B Club Feminin de Carthage (Tunisie), ASEC Mimosa (Cote d’Ivoire), KCB (Kenya) na Ndejje University VB Elite (Uganda);
Itsinda C: Prisons (Kenya), National Alcohol and Liquor (Ethiopie), APR (Rwanda) na Chief of Naval Staff SUB (Nigeria);
Itsinda D: Nigeria Customs Service (Nigeria), Kenya Pipeline (Kenya), Al Ahly (Egypt) na El WAK Wings (Ghana).





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!