Kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Gicurasi 2025, ni bwo hakinwe imikino ya nyuma mu byiciro 11 by’irushanwa rya Memoriale Rutsindura, riri kuba ku nshuro yaryo ya 21.
Mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma, habanje igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igikorwa cyo gutangiza ibikorwa byo kubaka inyubako nshya izajya iberamo imikino y’intoki muri iri rushanwa.
Umuyobozi wa Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, Padiri Jean de Dieu Habanabashaka, yavuze ko bamaze kwemererwa ubutaka buhagije buzubakwaho ibi bibuga.
Ati “Twateguye gutangiza uyu mushinga dushaka ko dutera intambwe tukubaka inyubako y’imikino ikinirwa mu nzu irimo Volleyball na Basketball, hakaba n’ikibuga cy’umupira w’amaguru, aho tuzatunganya ikibuga kiri hanze.”
“Iyo nyubako izaba iri inyuma ya Seminari kuko harisanzuye, kandi Umwepiskopi [Mgr. Ntagungira Jean Bosco] yarabitwemereye. Iyi nyubako izaba irimo ibintu byose, abana bazajya bidagadurira ndetse n’aho kwicara umuntu akica akanyota.”
Umushinga uzagirwamo uruhare n’Ihuriro ry’Abize mu iseminari (Association Des Anciens Séminaristes Virgo Fidelis - ASEVIF), nk’uko Visi Perezida wa kabiri waryo, Ngarambe Raphaël, yabisobanuye.
Ati “Iyi Seminari yatwigishije tutemerewe kwiga, iranaturera. Twe tuyifata nk’umuryango kuko dusa n’aho twanigiraga ubuntu. Bivuze ko natwe tugomba kugira inyiturano, tukamenya ko tutagomba kuva muri uyu muryango.”
“Ibi byose byateguwe bikorwa n’abize hano. Si ukuvuga ngo turuta abandi bose, ariko sindabona abantu bashyize hamwe nk’abize hano. Turi abantu bagera kuri 468, twese navuga ko twifashije. Bityo rero ntabwo twananirwa kubaka iyi nyubako.”
Ngarambe akomeza avuga ko ari igikorwa kizaba mu bice bibiri kandi bikaba biri mu murongo w’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), dore ko ari na Perezida waryo.
Ati “Tuzongera duhure twitange noneho twubake mu byiciro. Tuzahera ku nzu y’imikino y’intoki. Nk’Ishyirahamwe tumaze imyaka ibiri twaremeje ko nta mukino wa Vollyeball mu Cyiciro cya Mbere, wemerewe kubera hanze. Iyi ni intambwe yo kugira ngo twongere ibikorwaremezo.”
“Abaseminari tunyarutse twubake iyi nzu kuko turifuza ko uyu mwaka dukinira muri iyi nyubako imeze neza, inasakaye.”
Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, ivuga ko uyu Mushinga wose uzatwara miliyari 2,5 Frw, icyiciro cya mbere kikazatwara miliyari 1,2 Frw.
Police VC ni yo yegukanye irushanwa rya Memoriale Rutsindura itsinze REG VC amaseti 3-1 (25-12, 19-25, 25-17, 25-23), mu gihe APR WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-0 (25-23, 25-21, 25-23).









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!