Imikino yatangiye kuwa Gatandatu, mu bagabo ikinirwa i Gisagara naho mu bagore ikinirwa muri IPRC South i Huye.
Mu bagabo, Ikipe ya Gisagara VC ni yo yitwaye neza yegukana umwanya wa mbere itsinze REG VC amaseti 3-0 (25-19, 25-14, 25-22).
Gisagara VC yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye IPRC Ngoma VC muri ½ ku maseti 3-0 mu gihe REG VC yari yasezereye APR VC ku maseti 3-2 mu mukino w’ishiraniro.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, APR VC yatsinze IPRC Ngoma VC amaseti 3-0.
Mu bagore, APR WVC niyo yegukanye icyiciro cya mbere aho yatsinze Forefront VC (Ikipe nshya ya Police y’u Rwanda) amaseti 3-0 (25-18, 25-18 na 25-17) ku mukino wa nyuma.
APR WVC yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye RRA (Rwanda Revenue Authority ) WVC ku maseti 3-0 naho Forefront WVC yasezereye Ruhango WVC ku maseti 3-0.
Mu guhatanira umwanya wa gatatu, RRA WVC yitwaye neza itsinda Ruhango WVC amaseti 3-0.
Ikipe ya APR WVC yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota arindwi, ikurikirwa na Forefront WVC ifite amanota atandatu, RRA ifite atanu, Ruhango ifite ane , IPRC Kigali atatu, IPRC Huye abiri na Ste Bernadette ifite inota rimwe.
Mu bagabo, Gisagara VC yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota umunani, ikurikirwa na REG VC ifite arindwi, APR VC ifite atandatu , IPRC Ngoma VC atanu, Forefront VC ane, Kirehe VC atatu, IPRC Musanze abiri na KVC ifite inota rimwe.
Agace ka kabiri ka Shampiyona kazakinirwa mu Mujyi wa Kigali tariki 15-16 Ukwakira 2022.
Iyi shampiyona izakinwa mu buryo bwa ‘Ligue’ aho amakipe azajya ahurira ahantu runaka yose akine hagati yayo nyuma hakorwe urutonde, ikipe izatwara uduce dutatu mu duce tune tuzakinwa ni yo izegukana igikombe cya shampiyona.
Shampiyona iheruka yatwawe na Gisagara VC ikomeje kuba igishyitsi muri uyu mukino mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!