00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakunzi ba Volleyball bashyizwe igorora kuri Saint Valentin

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 February 2025 saa 06:29
Yasuwe :

Shampiyona ya Volleyball igeze ku Munsi wayo wa Cyenda, aho ku wa Gatanu hateganyijwe imikino ine ikomeye mu bagabo n’abagore, irimo ibiri izabera muri Petit Stade, indi ikabera muri Gymnase ya NPC i Remera.

Mu gihe ku wa Gatanu, tariki ya 14 Gashyantare 2025, uzaba ari umunsi wa Saint-Valentin, Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryahashyize imikino izafasha abakunzi bawo kwizihiza uyu munsi w’abakundana.

Muri Petit Stade, RRA WVC itaratsindwa muri Shampiyona y’Abagore, izahura na APR WVC saa Kumi n’Ebyiri naho APR VC ihure na REG VC saa Mbiri mu bagabo.

Muri Gymnase ya NPC, Kepler WVC izahura na East African University Rwanda WVC saa Cyenda naho RP Ngoma VC yisobanure na KVC saa Kumi n’Imwe.

Kwinjira kuri iyi mikino yose izaba ku munsi w’abakundana wa Saint-Valentin ni 3000 Frw ku bagura amatike hakiri kare mu gihe ku wa Gatanu, ku munsi w’imikino, bizaba ari 5000 Frw. Amatike agurirwa kuri ticqet.rw.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 15 Gashyantare, mu bagabo hateganyijwe imikino itatu aho Gisagara VC izakina na RP Ngoma saa Yine, KVC ikine na Police VC saa Munani mu gihe Kepler VC izakina na East Africa University Rwanda.

Mu bagore, RP Huye izakina na Ruhango VC saa Yine, Kepler WVC ikine na East Africa University Rwanda saa Sita.

Umunsi wa Cyenda uzasozwa ku Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare, ubwo RP Ngoma izaba ikina na KVC mu bagabo guhera saa Sita, East African University Rwanda ikine na APR VC saa Munani mu gihe Gisagara VC izisobanura na REG VC saa Kumi.

Mu bagore, RP Huye izakina na Wisdom School saaa Yine, East African University Rwanda ikine na APR WVC saa Sita, Kepler VC yisobanure na Police WVC saa Munani mbere y’uko Ruhango VC ikina na RRA saa Kumi.

APR na REG VC zizisobanura nk'amakipe akurikirana muri Shampiyona y'Abagabo ku mwanya wa gatatu n'uwa kane
Umukino wa RRA WVC na APR WVC uzaba utegerejwe na benshi
RRA WVC ntiratsindwa muri Shampiyona y'Abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .