Ikipe y’igihugu Beach Volleyball itsinze amaseti 3-0 Misiri ku mukino wa kabiri mu marushanwa yo guhatanira itike ya Olempike yo mu mwaka wa 2016 rikomeje kubera mu gihugu cya Misiri.
Icyiciro cya kabiri n’icya gatatu bizaba umwaka utaha aho ikipe imwe izahagararira Afurika mu mikino Olimpike izaba umwaka utaha.
Ikipe y’igihugu mu bagabo izakina umukino wayo wa Gatatu tariki ya 7 Ugushyingo na Zimbabwe aho u Rwanda rusabwa gutsinda kugira ngo rubone tike y’imikino ya nyuma naho mu bagore u Rwanda na Misiri.
Ikipe eshatu za mbere zizahita zibona tike yo gukina icyiciro cya nyuma cyo gushaka tike y’imikino Olempike aho aya marushanwa azabera i Rio muri Brazil muri 2016.
Muri aya marushanwa amakipe y’itabiriye amarushanwa yagabanyijwemo ibice bibiri aho nko ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda harimo iya mbere ndetse niya kabiri mu bagabo no mu bagore.
Umukino wa mbere mu bagabo u Rwanda rwatakaje umukino wa mbere nyuma yo kunganaya na Angola maseti abiri kuri abiri nyuma bagakina umukino kamara mpaka Angola ikabatsinda iseti umwe kubusa ku manota 18-16.
Mu bagore u Rwanda rwatsinze umukino warwo wa kabiri ku maseti 3-1 Namibia, umukino wa mbere ikipe y’igihugu ya Beach Volley yari yatsinze amaseti 3-1 Angola.
Aya makipe y’abagore ikipe ya mbere igizwe na Mukantambara Seraphine afatanyije na Hakizimana Judith naho ikipe ya kabiri ikaba igizwe na Mutatsimpundu Denyse afatanyije na Charlotte Nzayisenga.
Mu bagabo ikipe y’igihugu yatakaje umukino wa mbere nyuma yo kunganaya na Angola maseti abiri kuri abiri nyuma bagakina umukino kamara mpaka Angola ikabatsinda ku manota 18-16.
Mu bahungu, ikipe ya mbere igizwe na Ntagengwa Olivier afatanyije na Patrick Kavalo ndetse na Kwizera Pierre Marshal afatanyije na Ndamukunda Flavien.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rimwe na Angola, Zimbabwe na Misiri aha ni mu bagabo. Mu bagore u Rwanda rurikumwe na Namibia, Misiri na Angola.



















TANGA IGITEKEREZO