Imikino y’umwaka w’imikino usanzwe yashyizweho akadomo mu mpera z’icyumweru, tariki ya 4 n’iya 5 Gicurasi 2024, mu Karere ka Gisagara.
Ku wa 4 Gicurasi, Gisagara VC yatsinze KVC amaseti 3-0, Police VC itsinda IPRC Musanze 3-0, Kirehe VC itsindwa na APR 3-1 mu gihe REG yatsinze IPRC Ngoma amaseti 3-1.
Bukeye bwaho, REG yashimangiye umwanya wa kane itsinda KVC amaseti 3-0, Kirehe itsinda IPRC Musanze 3-1, EAUR itsindwa na IPRC Ngoma 3-2, Kepler itsinda APR 3-0 mu gihe Police VC yatsinze Gisagara 3-2.
Nyuma y’imikino y’ibice bibiri byakinwe, REG VC yasoreje ku mwanya wa mbere n’amanota 44, iyanganya na Police VC. Kepler VC ifite amanota 43 ku mwanya wa gatatu mu gihe APR VC yabaye iya kane n’amanota 40.
Aya makipe ane ya mbere ni yo azakina Play-offs guhera mu mpera z’icyumweru, tariki ya 11-12 Gicurasi, aho Police VC izahura na Kepler VC naho REG VC ikisobanura na APR VC.
Muri iyi mikino, ikipe izagera ku mukino wa nyuma ni izaba yitwaye neza muri itanu izakinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!