Umukino wa APR na Projet wabereye muri BK Arena ku mugoroba wo ku wa Mbere, ndetse Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yari ishaka intsinzi ituma izamuka idatsinzwe.
Gusa ntiyorohewe n’Abanya-Misiri batsinze iseti ya mbere ku manota 25-18, umutoza Sammy Mulinge agerageza guhindura yinjizamo abarimo Niyonshima Samuel, aruhura James Achuil, ariko na bwo batsindwa iseti ya kabiri ku manota 25-18 mbere yo gutakaza n’iya gatatu ku manota 29-27.
Nubwo yatsinzwe, APR VC yazamutse ari iya gatatu muri iri tsinda, inyuma ya Nemo Stars yo muri Uganda yo yatsinze Litto Team yo muri Cameroun amaseti 3-0 (25-21, 25-16, 25-12) na Projet Sports Club.
Mu Itsinda B, Al Ahly yo mu Misiri yasoje imikino yayo idatsinzwe nyuma yo kwihererana AS INJS yo muri Côte d’Ivoire ikayitsinda amaseti 3-0 (25-13, 25-15, 25-17) mu gihe Kepler VC yo mu Rwanda yabonye intsinzi ya kane itsinze Equity Bank yo muri Kenya amaseti 3-1 (25-19, 20-25, 25-23, 25-18).
Mu Itsinda C, Police VC yasoje imikino yayo idatsinzwe nyuma yo kwigobotora Kenya Ports Authoriy mu mukino w’amaseti atanu (25-20, 20-25, 25-19, 21-25, 15-12).
Wolaitta Dicha Sports Club yo muri Ethiopia yatsinze Prisons VC yo muri Tanzania amaseti 3-0 (25-22, 25-22, 25-22) naho Faith Union yo muri Maroc itsinda Ghana Army amaseti 3-2 (24-26, 25-14, 18- 25, 25-23, 15-13).
Mu Itsinda D, REG VC yihanangirije Kabili Sporting yo muri Ghana iyitsinda amaseti 3-0 (25-19, 25-21, 25-23) naho Port Autonome de Douala yo muri Cameroun itsinda General Service Unit yo muri Kenya amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-20).
Amakipe yabonye itike ya 1/8 kizakinwa guhera ku wa Gatatu:
Itsinda A: Nemo Stars, Petrojet, APR VC na Nigeria Customs.
Itsinda B: Al Ahly SC, Kepler VC, Sport-S na Equity Bank.
Itsinda C: Police VC, Faith Union, Ghana Army na Kenya Ports Authority.
Itsinda D: Port Autonome de Douala, General Service Unit, REG VC na Kabili Sporting.
Uko gahunda ya 1/8 iteye:
REG VC izakina na Sport-s VC yo muri Uganda ku wa Gatatu Saa 10:00 naho Police VC ikine na Nigeria Customs Saa 14:00 muri BK Arena.
Kepler VC izakina na General Service Unit yo muri Kenya Saa 16:00 naho APR VC ikine na Faith Union yo muri Maroc Saa 20:00 muri BK Arena.
Gahunda yose ya 1/8 kizakinwa ku wa Gatatu:
- Nemo Stars vs Kenya Ports Authority
- REG VC vs Sport-S VC
- Police VC vs Nigeria Customs
- Kepler VC vs General Service Unit
- Port Autonome de Douala vs Equity Bank
- Petrojet SC vs Ghana Army
- Al Ahly vs Kalibi SC
- Faith Union vs APR VC



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!