Ni imikino izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2022 ndetse no ku Cyumweru tariki ya 30 Ukwakira nyuma y’aho ku nshuro ya mbere yabereye mu Karere ka Gisagara naho ubwa kabiri ikabera mu Mujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yabwiye IGIHE ko kuri ubu imyiteguro basa n’abayirangije aho ngo barebaga niba aho kuryama ku bakinnyi hatunganyijwe neza.
Ati “ Tuzakoresha ibibuga bitatu amakipe arahagera mukanya, hari abantu bo muri Federasiyo babanje kudusura bareba niba ibyangombwa byose byuzuye, twiteguye kwakira neza abazitabira iyi mikino bose.”
Amakipe azitabira iyi mikino mu bagore hazitabira amakipe arimo APR, Forefront, RRA, Ruhango, IPRC Kigali, IPRC Huye na St Bernadette. Mu bagabo ho biteganyijwe ko hazitabira amakipe arimo Gisagara VC, REG VC, APR VC, Forefront VC, Kirehe VC, IPRC Ngoma, IPRC Musanze na KVC.
Biteganyijwe ko imikino izabera ku bibuga bya Nyakarambi, Maison des Jeunes, ikibuga cya ES Rusumo ndetse n’icya Rusumo High School.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!